Shyogwe: Uwagendaga yicaye kubera amavunja ubu agendesha amaguru
Nyuma y’uko Kigali Today itangaje inkuru y’umugabo witwa Uwiragiye Redepta bita Kazindu utuye mu Kagali ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga wagendaga yicaye kubera indwara y’amavunja, ubuyobozi bw’umurenge atuyemo bwaramuvuje ku buryo ubu yatangiye kugendesha amaguru nk’uko yari asanzwe.
Kazindu yavugaga ko amavunja arwaye asanga ari amarogano ndetse yasaga n’uwatakaje icyizere cyo gukira ayo mavunja.
Nyuma yo kubimenyeshwa na Kigali Today, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yahise ashakisha uyu mugabo arahandurwa ndetse ashakirwa imiti.
Nyuma y’ibyumweru bibiri atangiye kuvurwa, Kazindu ubu yabashije guhaguruka aragenda ndetse ngo yizeye ko azakira akongera gukora nk’ibisanzwe.
Ikindi ubuyobozi bw’uyu murenge bufatanyije n’ikigo nderabuzima cya Cyakabiri bakoreye uyu mugabo ni uko bamuhaye imiti azakomeza gukoresha, ndetse ubu abaturanyi be bakaba bamufasha kuyikoresha neza.
Kazindu ashimira ubuyobozi bwamwitayeho kandi avuga ko naramuka akize azaharanira kutongera kurwara amavunja kuko yari amugeze kure. Ikindi kandi ngo azahita ashaka inkweto ku buryo atazongera guhura n’umwanda wamutera andi mavunja.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
BIRABABAJE MURI VISION
birababaje kuri vision
ahubyo niba aramarogano ntazongera akagaruko doreko wasanga nuwayamuroze agituye hafiye.
arware ubukira azaze muhe inkweto bitavuzeko aruko mfite nyinshi nzamwitangira
ntamunyarwanda wagakwiye kurwara amavunja kuko yaba asubiza inyuma icyerekezo twihaye
Ntago bitangaje cyane ko uwo murenge urwaza amavunja kuko n’umunyamabanga nshingwa bikorwa wawo cyera ataracyira yarayarwaye ubwo rero names his him Ariz a guhandura abaturage be.Good Job Mugunga Albert de Mugina.