Gicumbi: Ikibazo cy’imyumvire gituma akarere katesa umuhigo w’Ubwisungane mu kwivuza

Kuba hari abaturage bamwe bo mu Karere ka Gicumbi bagifite imyumvire mike mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bituma akarere katabasha kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza 100%.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, avuga ko impamvu aka karere gakunze gutsindwa n’umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza ari ukubera imyumvire ya bamwe mubaturage b’aka karere bakirangwa n’imyumvire mike aho banga gutanga ubwisungane mu kwivuza bitwaje ko ngo batajya barwara.

Yagize ati “ ntabwo twavuga ko abanyamuryango bacu bakennye ku buryo babura amafaranga yo gutanga ubwisungane mu kwivuza ahubwo biterwa n’imyumvire mike yabo yo kumva ko gutanga ubwisungane mu kwivuza bitabareba."

Ngo akenshi abaturage bakunze kwanga gutanga ubwisungane mu kwivuza kubera ko usanga bamwe bavuga ko umwaka ushize batarwaye akibwira ko n’uyu mwaka atazarwara.

Ikindi Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ni bamwe mu baturage banga gutanga amafaranga yo kwivuza bamara kurwara bakajya kwa muganga bakabavura barangiza bagataha batishyuye, ibyo na byo ngo bigateza igihombo ku bitaro no ku kigo nderauzima kiba cyabakiriye.

Ibi ngo akaba abibona nk’inzitizi z’iterambere mu mibereho y’umuturage kuko usanga kudatanga ubwisungane mu kwivuza abibonamo ingaruka ku muturage ubwe utagira ubwisungane mu kwivuza kandi atabuze amikoro. Ibyo kandi bijyana no kubera inzitizi ikomeye ubuyobozi bwo kutesa wa muhigo w’ubwisungae mu kwivuza.

Ikibazo cy’imyuvire mike ikiri mu baturage cyagarutsweho n’Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza, Munyezamu Joseph, uvuga abadatanga umusanzu wa MUSA babiterwa n’ibintu yashyira mu byiciro bitatu.

Icya mbere ngo ni uko usanga hari umuturage ushyirwa mu cyiciro cya kabiri ariko afite umuryango munini adashobora gutangira ubwisungane wose. Ikindi ngo hari bamwe bagira ubukererwe ugasanga batangiye gutanga ubwisungane umwaka ugiye kurangira dore ko ukwezi ko gutangira ubwisungane ku gihe ari ukwaga 6 kwa buri mwaka.

Ubu akarere ka Gicumbi gahagaze kuri 82,2 % kubantu bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza mu gihe basabwa ko uyu muhigo bagomba kuwesa 100% aho buri muturage agomba kuba afite ubwisungane mu kwivuza ubwo bazaba batangiye igikorwa cyo gusuzuma imihigo giteganyijwe kuzaba tariki ya 30/6/2015.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubyukuri n’ubwo wenda twavuga ko abaturage ba Gicumbi bafite imyumvire ikiri hasi;baba bumva nabi kurusha abo mutundi turere?nge ndabona hari ikibazo cy’ubuyobozi butegera abaturage naho kurwara barwara nk’abandi bose.Inama:Tureke kwikuraho inshingano dukangurire abaturage bajye muri mituel.Aho kuvuga ngo<> >.

Abakimaze yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Mubyukuri n’ubwo wenda twavuga ko abaturage ba Gicumbi bafite imyumvire ikiri hasi;baba bumva nabi kurusha abo mutundi turere?nge ndabona hari ikibazo cy’ubuyobozi butegera abaturage naho kurwara barwara nk’abandi bose.Inama:Tureke kwikuraho inshingano dukangurire abaturage bajye muri mituel.Aho kuvuga ngo<> >.

Abakimaze yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka