Nyange: Bakomeje gusaba ko urwibutso rwa Jenoside rwakubakwa bidatinze

Abaturage bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero cyane cyane abaharokokeye n’abandi bafite ababo bahiciwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bahiritsweho kiliziya, bakomeje kubabazwa n’uko hatarubakwa urwibutso rutunganye rwo gushinguramo imibiri iharuhukiye ndetse no kubika amateka y’ibyahabaye.

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye, hakomeje kuvugwa iyubakwa ry’uru rwibutso ariko na n’ubu imirimo yo ku rwubaka ntiratangira. Mukandekezi Donathile, umwe mu baharokokeye ndetse agasigarana ubumuga utuye mu Murenge wa Nyange avuga ko basa n’abarangaranywe kuko bababazwa no kuba nta rwibutso rutunganye ruhari.

Urwibutso rwa Nyange rumaze igihe rutegurwa ariko ntirurubakwa uko bikwiye.
Urwibutso rwa Nyange rumaze igihe rutegurwa ariko ntirurubakwa uko bikwiye.

Ibi, uyu mugore abihuriraho n’abandi barokotse bo muri ako gace ndetse bikanashimangirwa na perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean d’Amour, uvuga ko uru rwibutso rubahangayikishije kuba rutarubakwa.

Mu mwaka wa 2014, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yabazaga iki kibazo perezida wa komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Mucyo Jean de Dieu yatangaje ko hari hakiri ukutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’Akarere hamwe na Diyosezi Gaturika ya Nyundo, ku birebana n’ikibanza.

Imva nyinshi ntizisakaye.
Imva nyinshi ntizisakaye.

Nyuma y’aho ariko muri 2014 n’ubundi, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon yatangaje ko bamaze kumvikana n’iyi diyosezi ndetse ko banakoze inyigo yo kubaka uru rwibutso akarere kagomba gufatanya na CNLG.

Kugeza ubu, nta na kimwe kigaragaza itangira ry’imirimo. Gusa umuyobozi w’akarere avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hashyizwemo amafaranga yo gukora inyigo, ibindi bikorwa bikazateganywa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

bavuga ko bifuza urwibutso rwubatswe neza kandi rusakaye.
bavuga ko bifuza urwibutso rwubatswe neza kandi rusakaye.

Akomeza avuga ko kubaka uru rwibutso kandi bibangamiwe n’ikibazo cy’umuhanda wa kaburimbo unyura munsi y’aho ruteganya kubakwa, bakaba barasabye minisiteri y’ibikorwa remezo kububakira urukuta rw’amabuye kuri uyu muhanda kuko ruhenze -rwabariwe miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda- nyuma akarere kakabona kubaka urwibutso.

Bamwe mu bafite ababo bashyinguye i Nyange bavuga ko zimwe na zimwe mu mva zidasakaye hinjiramo amazi akaba yakwangiza imibiri. I Nyange hashyinguwe abantu 7217, bategereje kwimurwa igihe haba hubatswe urwibutso rukomeye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka