Ubucakara bwo gukina uzi ikipe iri butsinde ntaho buzageza ruhago nyarwanda- Cassa Mbungo

Umutoza w’ikipe ya Police FC Cassa Mbungo Andre asanga bigoranye kugirango umupira w’amaguru w’u Rwanda uzatere imbere, kuko ubu ukorerwamo byinshi biwushyira ku rwego rwo hasi.

Ibi uyu mutoza watwaranye na As Kigali igikombe cy’Amahoro mu myaka ibiri ishize, yabitangaje nyuma yo kubona ikipe ye itsinzwe na APR FC 2-1, ku mukino wanyuma wa Prudence Tournament wabereye kuri stade Amahoro kuri iki cyumweru.

Cassa Mbungo na Mfutila ku mukino wo kuwa gatandatu
Cassa Mbungo na Mfutila ku mukino wo kuwa gatandatu
Ibitego bibiri Police yatsinzwe ku mukino wa APR FC ntabwo Cassa abyemera
Ibitego bibiri Police yatsinzwe ku mukino wa APR FC ntabwo Cassa abyemera

Hegman Ngomirakiza ni we watsinze igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri, mu gihe Iranzi Jean Claude yatsinze icya kabiri ku ishoti rikomeye. Ibi bitego ariko bikaba byagiye bibanzirizwa n’amakosa umusifuzi atasifuye.

Jacques Tuyisenge yaje gutsindira Police FC impozamarira ku munota wa nyuma byatumye APR FC ibatwara igikombe ku ntsinzi y’ibitego 2-1. Ubwo umukino wari urangiye, umutoza wa Police FC Mbungo Andre ntabwo yahishe ikiri ku mutima ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Uyu yagize ati:

“Ntibyoroshye kugira icyo mvuga, kuko ibyo mbonye bisa nk’ibyo nabonye ku mukino wa As Kigali(na APR FC). Ibitego bibiri badutsinze ntibitandukanye nk’icyo batsinze As Kigali ku munsi wejo, aho batsindaga babanje gukora amakosa ariko umusifuzi ntabyiteho”, Cassa nyuma yo gutsindwa na APR FC.

“Siporo yacu imeze nk’iri mu bucakara ntabwo twakora gutya dushaka guteza imbere umupira wacu”.

“Ntabwo byoroshye gukina uzi neza ko hari ikipe igomba gutsinda uko byagenda kose".

"Ubwo ni bwo bucakara turimo. Dufite urugendo rurerure ngo tubuvemo. Abibaza impamvu umupira wacu udatera imbere ni ibingibi ntihagire ahandi mushakira ikibazo.

"Abantu bari kugenda bagabanuka ku bibuga kubera ibi ndetse mu minsi iri imbere hari amakipe azabura ayo bakina”.

Umutoza wa Police FC yatangaje ko mu minsi iri imbere hari amakipe azajya ajya gukina akabura ayo akina na yo
Umutoza wa Police FC yatangaje ko mu minsi iri imbere hari amakipe azajya ajya gukina akabura ayo akina na yo

Uyu mutoza wakomeje avuga ko siporo yo mu Rwanda idateguwe neza, nkaho bitumvikana uburyo ikipe ye yemeye gukina irushanwa ritayifitiye akamaro, none rikaba risize nta rutahizamu numwe izaba ifite ku mukino wa shampiyona wo kuwa gatatu.

Police FC iza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona n’amanota 24, izaba isura Kiyovu Sports kuri uyu wa gatatu tariki 4/2/2015 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona. Iyi kipe kuva uyu mwaka wa shampiyona watangira, ikaba imaze gutakaza abakinnyi barindwi barimo batandatu babanzaga mu kibuga, abakinnyi bose bagiye kubera ko byasanzwe ko atari abanyarwanda.

Abafana bari kugenda bagabanuka ku bibuga umunsi ku munsi...
Abafana bari kugenda bagabanuka ku bibuga umunsi ku munsi...

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

birababaje ngemba zambian ariko ibintu byo murwanda bizarangira ryari nonesubwo reyo sport ihaguruka iziko ntabushobozi ibijyahe nonese icyogihugu ibigiye guhagararira kiba kiyimariye iki ngembona hazajyahakina izifite imbaragaragu naho aper fc yo nukubeshya abayobozi urumvabafana ikipe imwe bigakunda

gifti yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Mbabajwe nuko umutoza nawe ajyiye kunkurikira nyuma yuko ntewe agahinda n’imisifurire n’ikinamico ryo mu mupira w’amaguru mu rwanda, nahisemo gucika ku kibuga mpungira kuri television. mbona ntacyo bintwaye ariko abana bacu barambabaza.

tity yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

muraho! nshuti reka mbabwire abatoza benshi iyo bamaze igihe batsindwa kugirango babone justification kuri ba bosi bitwaza abasifuzi,politique mu mikino ni bindi byinshi naho kuvuga ko nta rutahizamu afite ibyo ni politique yi ikipe ye ntabigire urwitwazo yo kwirukana abanyamahanga kandi badafite abanyarwanda bahagije nahame hamwe atsindwe kandi yemere,naho APR mwihangane irashoboye ifite generation nziza cyane uko mbibona ndabona imyaka nibura 10 iri mbere itwara ibikombe mwihangane?

kayonga yves alias tutu yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ariko GASENYI nuyu munyamakuru wanyu muransetsa cyane ubu se APR niyo ituma mumaze imikina10 yose mudatsinda?ubu se niyo ibateza ubukene mukambura abatoza?ubu se niyo ibiba amafaranga ku kibuga?bafana se mamaaa bahe?huuu UBURO BWINSHII BUTAGIRA...AMAGAMBO MENSHI:IBIKORWA ZERO, NIBYO BIBARANGA.ahubwo murasubiza inyuma SPORT abafana b,urugambo gusa

jac yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

MWARAMUTSE ? DUKUZE NDAGIRA NGO, NGUSHIMIRE KUMAKURU UTWANDIKIRA HANO. NGARUTSE RERO KURI CASA NAWE NIYUNVE UBUSE WE, KO BAMWIBIRA NTABIVUGE NIBA MWARAREBYE MATCH YABAHUJE NA KIYOVU , IGITEGO KIYOVU YATSINZE ABASIFUZI BAKACYANGA KO, ATIGEZE AVUGAKO KIYOVU YIBWE? TWE TWARAMENYEREYE TUZU NEZA KO HARI AMA EQUIPE ATEMEREWE GUTSINDA NANDI ATAGOMBA KUJYA ATSINDWA. UBWO RERO CASA NAWE NIBAJYA BAMWIBIRA AJYE ABIVUGA.

KWIZERA AIMABLE yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Biriya KASA yavuze nibyo byari byarabuze mu bazi umupira hano!Gusa yitegure ibihano kuko abo yabwiye babyanga urunuka!Ariko ubundi bimarye iki abo bibira!Bakwemeye ko abakinnyi bacu bari ku rwego rumwe bakareka kubabazwa n’intsinzwi bituma bashakisha gutsinda n’iyo byaba atari ibyabo!No ku gikombe cy’agakingirizo kweli...!

JEAN MARIE KIGUGE yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

yakwigiriye mu bwongereza?

kideyo yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

mubyukuri birabacje pee!harya buriyo APR FC nizo zizi gukina gusa,ngo hari n’amakipe yemera gutizwa abakinnyi na APR FC burya ntimugire ngo ni impuhwe baba babagiriye,politique niyo iba yakoze.birababaza pee!

Emmy yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Uyu mutoza ni umuntu w’umugabo, burya aho kunigwa n’ijambo uzanigwe n’uwo uribwiye!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Arakoze mbungo ni ira ntaripfanye,ubwo ndabizi bagiye kumushakira ibihano!

Jado yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Arakoze mbungo ni ira ntaripfanye,ubwo ndabizi bagiye kumushakira ibihano!

Jado yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka