Abanyarwanda basabwe kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari buri munsi

Abanyarwanda barakangurirwa kurangwa n’ubutwari mu byo bakora umunsi ku w’undi, kuko intwari yibukwa ari izibera Abanyarwanda bose urugero, nk’uko byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari z’u Rwanda, kuri iki cyumweru tariki 1/2/2015.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta z’ishimwe, Dr. Augustin Iyamuremye, avuga ko intwari ari bantu bafatirwaho urugero hatitawe ku mubare wabo cyangwa uko bangana.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye bo muri guverinoma.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri guverinoma.

Yagize ati “Dufite intwari zinariho zirenga 48 z’i Nyange, izo ntwari n’izindi zose nizo twibuka uyu munsi zinari hano ni inyinshi. Ugereranyije n’ibindi bihugu nka Amrika ntabwo bagira intwari nyishi. Twe rero turengeje na 50. ”

Muri aba niho hazatoranywamo abafatwa nk’intangarugero igihe n’ikigera, nk’uko Dr. Iyamuremye yakomeje abitangaza.

Ikimenyetso cy'ubutwari cyubatse mu gicumbi cy'intwari kiri i Remera.
Ikimenyetso cy’ubutwari cyubatse mu gicumbi cy’intwari kiri i Remera.

Minisitiri w’umuco na Siporo, Amb. Joseph Habineza, yizera ko buri wese ashobora kuba intwari, mu gihe yaba aharanira kuba indashyikirwa. Ati “Ubutwari ntago buvukanwa, ntago bwigwam mu ishuri buraharanirwa. Tugomba gukora igishoka cyose ngo tube intwari cyangwa tugere ikirenge mu cyazo.”

Ku gicamunsi habayeho umuhango wo gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari cyubatse mu gicumbi cy’intwari i Remera mu karere ka Gasabo, igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Bamwe mu bo mu muryango wa Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema bashyize indabo ku mva ye.
Bamwe mu bo mu muryango wa Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema bashyize indabo ku mva ye.

Hanabayeho gufata umwanya wo kuzirikana izi ntwari zitangiye igihugu ziri mu nzego eshatu. Urwego rwa mbere ni urw’Imanzi rurimo Nyakwigendera Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi, urwi Imena rurimo umwami Mutara wa Gatatu Rudahigwa, Rwagasana Michel, Niyitegeka Felicite na Agatha Uwiringiyimana n’abana b’inyange n’urwego rwa gatatu ari rwo Ingenzi.

Habanje kubaho urugendo rwo kuzirikana intwari z'u Rwanda.
Habanje kubaho urugendo rwo kuzirikana intwari z’u Rwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka