Nyanza: Ku munsi w’intwari basabwe kugera ikirenge mu cyazo

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza barasabwa kwizihiza umunsi w’intwari bagera ikirenge mu cyazo, kandi bigakorwa mu ngeri zose z’imibereho y’abantu n’iy’igihugu muri rusange.

Ibi byasabwe na Rose Mukantabana, intumwa ya rubanda mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu mujyi wa Nyanza mu birori byo byo kwibuka intwari z’u Rwanda zibutswe ku nshuro ya 21 kuwa 01/02/2015.

Abayobozi batandukanye barase ubutwari bw'intwari z'u Rwanda banacinya akadiho.
Abayobozi batandukanye barase ubutwari bw’intwari z’u Rwanda banacinya akadiho.

Depite Mukantabana yavuze ko intwari zishobora kuva mu nzego zitandukanye, buri wese mu byo akora akaba yabigiramo ubutwari. Ku bwe yavuze ko icyo umuntu wese akoze neza mu buryo bugamije kugeza abandi ku mibereho myiza kivamo ibikorwa by’ubutwari.

Ati “Niba ibyo ukoze byose ubikorana ubunyangamugayo ndetse ukanitanga nta nyungu zindi ubitegerejemo ku ruhande rwawe uba uri intwari. Ariko iyo wicara ukazambya ibintu ukanyereza ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage icyo gihe ufatwa nk’ikigwari”.

Akarasisi k'abana biga muri St Joseph niko kabimburiye umuhango wo kwibuka intwari z'u Rwanda.
Akarasisi k’abana biga muri St Joseph niko kabimburiye umuhango wo kwibuka intwari z’u Rwanda.

Yibukije ko umuntu w’intwari ari uwiyemeza kugera ku kintu runaka kandi gifitiye akamaro abandi, bityo asaba ko buri wese yaharanira kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda.

Ku rwego rw’akakarere umuhango waranzwe n’akarasisi k’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Muri uyu muhango kandi hari n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere zirimo ingabo na polisi.

Ibyishimo byari byose mu kwizihiza umunsi w'Intwari.
Ibyishimo byari byose mu kwizihiza umunsi w’Intwari.

Intwali u Rwanda rwibutse zigabanyijemo ibyiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi zikaba zarashyizwe muri ibyo byiciro hakurikijwe bwitange buhebuje zagaragaje, akamaro zagize ndetse n’urugero rwiza zatanze mu muryango nyarwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka