Rusizi: Ikibuga cy’indege cya Kamembe kizongera gukoreshwa mu mpera za Kamena
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Nzahabwanimana Alexis, kuwa 30/01/2015, yatangije ku mugaragaro imirimo yo gusana ikibuga cy’indege cya Kamembe giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Nzahabwanimana avuga ko impamvu yo gusana icyo kibuga ari uko kimaze gusaza mu buryo bukabije bityo bigatera impungenge z’uko indege zidakorera mu mutekano.
Usibye kuba sosiyete ya Rwandair yarifuje gusana iki kibuga mu buryo burambye, n’abakiriya bakoresha inzira z’ikirere basabye ko ikibuga cya Kamembe cyasanwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo n’uw’indege.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro isanwa ry’iki kibuga cy’indege cya Kamembe, Nzahabwanimana yavuze ko imirimo iri kugenda neza ku buryo yizeza abakiriya ba Rwandair bakoresha inzira z’ikirere ko mu mpera z’ukwezi kwa 6 bazasubukura ingendo zabo.
Ubwo abakoresha iki kibuga cy’indege bagezwagaho ko kigiye gusanwa batangaje ko bishimiye isanwa ryacyo kuko ngo baribasigaye bagira impungenge zacyo, kuko indege yari isigaye igwa kuri icyo kibuga abagenzi bayirimo bose bakavugiriza induru icyarimwe bavuga ko umupirote aguye nabi nyamara kandi ari ibinogo agenda atsikiramo biri muri icyo kibuga kubera uburyo gishaje, ubu bakaba bishimira umutekano bagiye kugira nk’uko umwe muri bo witwa Patrick yabivuze.
Iki kibuga gifite akamaro kanini cyane kuko gituma u Rwanda rubasha guhahirana n’ibindi bihugu ndete no kwihutisha ingendo. Iki kibuga kimaze imyaka isaga 60 aho kuva cyakorwa kitarongera gusanywa mu buryo burambye.
Mu cyiciro cya mbere cyo gusana ikibuga cy’indege cya Kamembe kizamara amezi 5 bizatwara akayabo ka miliyari 5 na miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda azatangwa na Leta y’u Rwanda, mu gihe biteganyijwe ko nyuma y’aho kizakomeza kwagurwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|