Nyamasheke: Uwari umukozi wa Bk yakatiwe gufungwa imyaka 7

Iyamumpaye Rwaka Marcellin wari usanzwe akorera banki ya Kigali (BK) mu Karere ka Nyamasheke yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi, ihazabu ya miliyoni 10 ndetse na miliyoni esheshatu z’indishyi z’akababaro, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo n’imikoreze mibi yonona umutongo wa BK.

Kuwa gatanu tariki 30/1/2015 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwamuhamije iki cyaha, nyuma y’uko yashinjwaga kuba yarafunguye konti mu izina ry’undi muntu akayisabiraho inguzanyo ya miliyoni eshanu uwo muntu atabizi yajya gusaba inguzanyo agasanga afite umwenda.

Uwo muntu yabanje kwibwira ko ari ubuyobozi bwa BK bwibeshye ariko nabwo bushishoje busanga nta nguzanyo yahawe.

Mu ibaruwa Iyamumpaye yandikiye ubuyobozi bwa BK yemeye icyaha anagisabira imbabazi. Iyi baruwa niyo yatumye anahita yirukanwa icyo gihe ubwo hari mu kwezi kwa 12/2013.

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwaje gusanga ibyaha ashinjwa bimuhama, rutegeka ko iyo ndishyi y’akababaro izahabwa banki yakoreraga.

Iyamumpaye yabaye umucugamutungo wa BK mu karere ka Nyamasheke kuva tariki 18/8/2012 kugeza tariki 23/12/2013.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka