FDLR yasabye ukwezi kumwe ko gushyira intwaro hasi

Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR bwasabye guhabwa iminsi 30 kugira ngo bube bwashyize intwaro hasi mu gihe leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko ibikorwa byo kuyirwanya bitangiye.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe tariki ya 28/1/2015 igasinywaho n’umuyobozi wa FDLR Gen Maj Byiringiro Rumuri Victor (amazina y’ukuri ni Iyamuremye Gaston) iravuga ko FDLR isaba kongererwa iminsi yo gushyira intwaro hasi no gutanga abarwanyi nabo mu miryango yabo ngo bajyanwe mu nkambi ya Kisangani.

Gen Maj Byiringiro, mu ibaruwa ifite nimero Ref: 28012015/SE/TM/15022015,15032015 yandikiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, ubuyobozi bw’Afurika yunze ubumwe, ubuyobozi bwa SADC na ICGLR hamwe n’abayobozi b’ibihugu bya RDC na Tanzania, asaba ko iminsi yo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR yakongerwa kuva tariki ya 15/2/2015 kugera 15/3/2015.

Umuyobozi wa FDLR Gen Maj Rumuri aganiriza abarwayi bashyize intwaro hasi mbere yo kujyanwa i Kanyabayonga.
Umuyobozi wa FDLR Gen Maj Rumuri aganiriza abarwayi bashyize intwaro hasi mbere yo kujyanwa i Kanyabayonga.

Impamvu Gen Maj Byiringiro atanga zatumye igikorwa umutwe ayobora wari wiyemeje kitaragezweho ni imiterere y’aho abarwanyi ayobora bavaga bahurizwa mu nkambi za Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru hamwe na walungu muri Kivu y’amajyepfo nyuma bakaza kujyanwa Kisangani.

Ikindi ngo cyagoye ibikorwa byo gushyira intwaro hasi ku bushake ni uburyo abashyize intwaro hasi bagiye bafashwa nabi bigaca intege abandi barwanyi, ariko akizeza ko igihe basaba bagihawe bagikoresha neza.

Ubuyobozi bwa FDLR busabye kongererwa iminsi yo gushyira intwaro hasi mu gihe amezi atandatu bahawe yarangiye tariki ya 2/1/2015. Ubwo umugaba w’ingabo za RDC, FARDC yahagurukaga i Kinshasa ajya gutangiza ibikorwa byo kurwanya FDLR nibwo yo yarimo yandika ibaruwa yo kongererwa igihe cyo gushyira intwaro hasi.

Gen Etumba Didier, Umugaba wa FARDC avuga ko leta ya RDC yasabwe kurasa kuri FDLR ntibikorwe ariko ngo igihe nibwo cyagera kuva itarubahirije ibyo yijeje amahanga. Gen Etumba avuga ko mu myaka itandatu abarwanyi ba FDLR bari 7500 ariko ubu hasigaye 1400 bagomba guhashywa mu gikorwa cyiswe Sakola 2.

Umugaba w'Ingabo za RDC mu gutangiza ibikorwa byo kurwanya FDLR bwiswe SAKOLA 2.
Umugaba w’Ingabo za RDC mu gutangiza ibikorwa byo kurwanya FDLR bwiswe SAKOLA 2.

Leta y’Amerika yakiriye neza igikorwa cy’ingabo za RDC cyo kurwanya FDLR, umutwe umaze imyaka 15 uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC ndetse ukabangamira ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere kubera urwicyekwe hagati y’ibihugu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Jen Psaki, ukuriye ubuvugizi bwa leta y’Amerika rivuga ko FDLR yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje mu mezi atandatu ashize yasabye byo gushyira intwaro hasi, ahubwo ikagikoresha mu guhungabanya umutekano no kwinjiza abana mu gisirikare.

Mu kwezi k’ Ukwakira 2014, abayobozi b’ibihugu bigize imiryango ICGLR na SADC bari bemeye ko ibikorwa bya gisirikare bishobora gukoreshwa mu kwambura intwaro FDLR mu gihe bigaragaye ko igihe yahawe ntacyo igikoresha, naho tariki 8/1/2015 akanama k’umuryango w’abibumbye gasaba ko hatangizwa ibikorwa byo kurwanya FDLR.

Leta y’amerika ivuga ko ishyigikiye ibikorwa by’ingabo za RDC hamwe na MONUSCO byo kurwanya FDLR yananiwe gushyira intwaro hasi ku bushake, ikaba isaba ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bijyana no kurinda umutekano w’abaturage kandi bigakorwa kugeza igihe amahoro n’umutekano by’abaturage batuye mu karere k’ibiyaga bigari bigarutse.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

video misic

alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

za drones 2 zari izo kurasa M23 CG gushakisha amauye y´agaciro?????

yoyah yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka