Ngoma: Abapfumu bamumazeho amafaranga kandi abana be bashira bapfa

Umwe mu bavuzi gakondo bakorera mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge avuga ko n’ubwo bamwe bitiranya abavuzi gakondo n’abapfumu we atabemera, kuko abapfumu bamumazeho amafaranga araguza ngo abana be badapfa ariko bakarenga bagashira, bigatuma abivamo akakira gakiza.

Uyu muvuzi gakondo witwa Uwimana Aloysie avuga ko yatangiye ibyo kuvura gakondo abyaza abagore mu mwaka wa 1984, kugera ubu akaba avura amarozi n’ibindi akoreshe imiti ya Kinyarwanda.

Mu buhamya atanga avuga ko yagendeye mu bapfumu cyane ndetse yarabagize nk’imana ye ariko akaza kubivamo kuko yabonye bamubeshya bakamutwara amafaranga, bamubwira ko ikibazo cy’abana barwaraga bakira ariko bakarenga bagapfa.

Yagize ati “Kuraguza ni ikintu kibi bateranya abantu n’abandi. Nararaguje umuntu arambeshya ambwira ibyo nkora ngo mpe ababyeyi inzoga, mbaye ntaragera mu rugo umwana aba arapfuye. Naragiye banyaka ihene banyaka inkoko ati ‘rambika ibihumbi ijana hariya’ ni uko ngashyiraho. Napfushije abana batatu kubera iyo mpamvu”.

Uretse kuba abapfumu bamara amafaranga ku muntu bamubeshya, uyu mugore avuga ko banateranya kuko ngo yiboneye ubwe umugabo wazanye na nyirabukwe kuraguza ubundi bakababwira ko nyirabukwe ariwe umuroga batamenye ko uwo mugore ari nyirabukwe.

Uyu mugore akomeza avuga ko afite n’izindi ngero z’abantu bagiye bagira amakimbirane biturutse ku bapfumu babateranyaga.

Uwimana agira abantu bose inama yo kwirinda kuraguza kuko bitwara amafaranga bigakenesha kandi bikanateranya kuko abapfumu babeshya bigatuma imiryango iryana.

Mu Karere ka Ngoma ni ahahoze hitwa mu Gisaka, ahantu havuzwe cyane ko haba abantu bagurukaga ku rutaro nijoro kubera amarozi bagiraga yabibashobozaga, ibi bishobora gutuma umuntu yibaza ko bizeraga iby’abarozi ari nayo mpamvu ngo wahasanaga abapfumu benshi.

Gusa usanga abahatuye bakuze bavuga ko ibyo kuguruka batabizi bo nta n’uwo babonye aguruka mu kirere. Gusa n’ubwo ntawe ubivuga ku mugaragaro, hari ubwo hari ubikubwira ko yigeze kubibona n’ubwo bitoroshye ko yaguha ibisobanuro byinshi kuri icyo kintu.

Ikigaragara inyuma ni uko imico yo kuraguza, kubandwa no guterekera igenda icika mu bantu kuko bifatwa nk’ibintu bya kera bitakigezweho, n’ubwo abavugwa ko baragura batabura kubona abakiriya akenshi usanga baje no mu mamodoka bivugwa ko baba bagiye kwibariza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mugabo yihangane

valensi yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka