Rutsiro: Barashinja akarere kubimura ntibahabwe ingurane

Abaturage bari batuye ku kirwa cya Mafundugu, kimwe mu birwa byo mu kiyaga cya Kivu bibarizwa mu Karere ka Rutsiro, baratangaza ko ubuyobozi bw’akarere bwabimuye bubizeza ingurane y’imitungo yabo ariko ngo kugeza na n’ubu ntibarayibona.

Uyu muryango umwe ugizwe n’abantu 4 bari batuye kuri icyo kirwa bimuwe mu mwaka wa 2006 kuko ngo hagaragaraga nk’ahabangamiye imiturire nk’uko ubuyobozi bwabibabwiraga, bimurirwa i musozi (hatari ku kirwa) bababwira ko bazabaha amasambu yo guhingamo ariko ngo ubu babuze igisubizo kugeza ubu.

Abimuwe ku kirwa bizezwa ingurane baratabaza.
Abimuwe ku kirwa bizezwa ingurane baratabaza.

Nyirahabimana Jeannette, umwe mu bagize uwo muryango yagize ati “twebwe ikibazo dufite ni uko ubuyobozi bwatwimuye ku kirwa cya Data bakadushyira mu mudugudu batubwira ko bazaduha ingurane z’ubutaka ariko barazitwimye ubu tubayeho dusabiriza, abana kwiga ni ikibazo, kurya nabyo ubu ni uguca inshuro, gusa iyo twabuze aho duca inshuro turaburara”.

Nyirahabimana kandi atangaza ko niba nta gikozwe mu maguru mashya ubuzima bwabo buzaba bubi kurushaho kuko batunzwe no gusabiriza mu baturage no guca inshuro.

Abaturanyi babo nabo bemeza ko abo bimuwe babaye ho nabi. Uwitwa Petero Habimana uturanye nabo yagize ati “aba bantu babayeho nabi ni abo gufashwa kuko ubuzima bwabo si bwiza babimuye babizeza ingurane ariko na n’ubu barahebye”.

Umuyobozi w'Akarere Rutsiro avuga ko iby'ibanze uyu muryango wabikorewe.
Umuyobozi w’Akarere Rutsiro avuga ko iby’ibanze uyu muryango wabikorewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, avuga ko n’ubwo bimurwa atari umuyobozi w’aka karere ariko ngo yabyumvise ho, kandi yemeza ko abo baturage bahawe iby’ibanze ngo n’ibindi bizaboneka buhoro buhoro.

Byukusenge ati “Iki kibazo nacyumviseho mu mwaka wa 2011 ariko uwo muryango wahawe iby’ibanze aho bahawe amazu, aho mperukira hari ikindi kibazo kihutirwa twagikurikirana ariko nzi ko iby’ibanze twabibakoreye”.

Aba baturage bibumbiye mu muryango umwe bageze kuri iki kirwa cya Mafundugu mu mwaka wa 1988 ubwo uwitwa Kimonyo ari nawe bose bakomoka ho yagituyeho, kugeza ubwo bimurwaga mu mwaka wa 2006 ubu bakaba barimuriwe mu Murenge wa Gihango wo muri aka Karere ka Rutsiro.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka