Umuyobozi wa ITU azasura u Rwanda mu cyumweru gitaha

Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao azasura u Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 4/02/2015.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere azaba asuye ku mugabane w’Afurika kuva asimbuye kuri uwo mwanya Dr Hamadou I Touré mu Kwakira 2014.

Biteganyijwe ko Umunyamabanga Mukuru mushya wa ITU, Houlin Zhao azasura ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga mu Rwanda harimo 4G Innovation Center, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CSIRT), Carnegie Mellon University – Rwanda, kLab. ndetse azunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku rwibutso rwa Gisozi. Muri uru ruzinduko kandi azagirana ibiganiro n’abantu b’ingeri zitandukanye mu Rwanda.

Umunyamabanga mukuru mushya wa ITU ari kumwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.
Umunyamabanga mukuru mushya wa ITU ari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Nsengimana Jean Philbert avuga ko kuba u Rwanda ari umunyamuryango wa ITU biruha urubuga rwo kumenyekana no gukurura abashoramari n’imishinga mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Nsengimana avuga kandi ko kuba muri uyu muryango bifiye u Rwanda akamaro ko kungurana ibitekerezo byungura igihugu bitanga umusaruro ufatika.

Agaruka ku kamaro k’ikoranabuhanga n’itumanaho, Minisitiri Nsengimana avuga ko ryihutisha akazi hagati y’inzego za guverinoma n’abaturage, mu kwegereza ubuyobozi abaturage, mu kubaka inzego zikorera mu mucyo, mu guteza imbere uburezi, n’ibindi.

Ikigo cya ITU kigenzura ibijyanye n’imirongo mpuzamahanga y’ikoranabuhanga, inzira za satellite ndetse kikanashyiraho imirongo ngenderwaho mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku isi.

Minisitiri Nsengimana (MYICT) ari kumwe n'umunyamabanga mushya wa ITU, Houlin Zhao.
Minisitiri Nsengimana (MYICT) ari kumwe n’umunyamabanga mushya wa ITU, Houlin Zhao.

Ibihugu bigize inama nyobozi ya ITU nibyo bifata iya mbere mu gushyiraho politiki zigenderwaho mu kuyobora no guha umurongo ikoranabuhanga ku isi.

U Rwanda rwatorewe bwa mbere kwinjira muri iyi nama nyobozi ya ITU mu 2010 mu nama yaberaga i Guadalajara muri Mexique, rukaba rwarongeye gutorerwa kuguma munama nyobozi ya ITU muri 2014.

U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya Afurika bigaragaza kwihuta cyane mu ikoranabuhanga nk’uko byatangajwe na Dr Hamadou I Touré wahoze ayobora ITU, aho yashimangiye ko bihereye kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame agira uruhare rukomeye mu kuzamura ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi.

Houlin Zhao yatowe kuwa 27/10/2014, mu nama yaguye ya ITU yabereye i Bosan muri Koreya y’Epfo.

Iyi nkuru tuyikesha Magnifique Migisha ushinzwe itumanaho muri MYICT

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tumuhaye karibu iwacu mu Rwanda maze aze arebe aho tugejeje ikoranabuhanga , azaduhugure kucyo twarenzaho

tao yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka