Rusenge: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya kawa

Mu Kagari ka Bunge, umurenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru hagiye kubakwa uruganda rutonora rukanaronga kawa, mu rwego rwo korohereza abahinzi ba kawa bajyaga bakora urugendo rurerure bagemura kawa yabo mu Murenge wa Nyagisozi.

Bamwe mu bahinzi ba kawa bo muri aka gace bavuga ko bishimye cyane bakimara kumva ko mu kagari kabo hagiye kubakwa uruganda rwa kawa, kuko ngo bakoraga ingendo ndende bajya ku ruganda ruherereye mu Murenge wa Nyagisozi.

Abahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Bunge bagiye kwegerezwa uruganda.
Abahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Bunge bagiye kwegerezwa uruganda.

Mukamusoni Faina, umwe mu bahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Bunge, avuga ko ubusanzwe ngo bajyaga bagemura ibitumbwe bya kawa yabo ku ruganda ruri mu Murenge wa Nyagisozi, gusa akavuga ko aha ngo hababeraga kure, ndetse rimwe na rimwe bigasaba guhemba abakozi bazikorera bazijyana ku ruganda.

Uyu mukecuru avuga ko ubu ubwo bagiye kubona uruganda hafi yabo ngo bizabagabanyiriza imvune kandi bikagabanya amafaranga batangaga kubabatwaza ikawa bayijyana ku ruganda.

Ati “Nkanjye w’umukecuru urabona simbasha kwikorera, ni ukugomba kuguririra uzintwaza azijyana ku ruganda, abazijyana baduca amafaranga. Ariko ubu bibaye byiza ubwo tugiye kwibonera uruganda rwacu, twashyira mu kebo, twashyira mu gasafuriya igitumbwe cyacu tuzajya tukijyanira ku ruganda rwacu, ayo niyo mahirwe tubonye”.

Mukamusoni avuga ko uruganda ruzabaruhura ingendo bakoraga bagemuye kawa yabo ku zindi nganda.
Mukamusoni avuga ko uruganda ruzabaruhura ingendo bakoraga bagemuye kawa yabo ku zindi nganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Fabien Niyitegeka asaba aba bahinzi kurushaho guhinga kawa nyinshi kugira ngo uru ruganda nirumara kubakwa ruzabone umusaruro uhagije wo gukutunganya.

Asaba aba bahinzi kandi kurushaho gukorera kawa neza kugira ngo umusaruro ku giti kimwe cya kawa urusheho kwiyongera.

Ati “Ndashaka ko muba ba ambasaderi b’ikawa namwe, nubona igiti cy’ikawa kidakoreye ntugiceho ngo wigire ntibindeba ahubwo ubaze nyiracyo impamvu atagikorera, ku buryo ikawa yose tuzabona hano muri Bunge izaba ikoreye. Murabizi hano murimo kubaka uruganda, hano hirya i Maraba hari urundi, I Nyagisozi aho bita mu Ryabidandi hari urundi, izo nganda eshatu zose zikeneye umusaruro wa kawa, kandi ntituzabona ubundi butaka bwo kuzihingaho, birasaba ko umusaruro wanyu ku giti cy’ikawa wiyongera”.

Niyitegeka asaba abahinzi kurushaho kongera umusaruro wa Kawa ku giti kimwe cya Kawa.
Niyitegeka asaba abahinzi kurushaho kongera umusaruro wa Kawa ku giti kimwe cya Kawa.

Uru ruganda rugiye kubakwa mu Kagari ka Bunge ruzubakwa n’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’umushinga utanga ubujyanama ku gihingwa cya kawa ukanacuruza kawa (Sustanable Harvest Rwanda), ari nawo usanzwe utanga inyigisho ku banyamuryango b’amakoperative y’abahinzi ba kawa muri ako gace, ku bijyanye no gukorera no kwita kuri kawa, kuva mu ihinga kugeza mu isarura ndetse na nyuma y’isarura.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka