Nyanza: INILAK yasohoye abarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza bwa mbere

Ishuri rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadivantiste rya Kigali (INILAK), ishami rya Nyanza ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 23 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) ku nshuro ya mbere, biyongera ku bandi 150 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree).

Hari ku nshuro ya kabiri muri INILAK, ishami rya Nyanza hatangwa impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami yayo anyuranye, mu muhango wabaye kuwa 29/01/2015.

Mu mpanuro abanyeshuri barangije amasomo yabo muri INILAK, ishami rya Nyanza bahawe harimo kudakoresha ubumenyi bungutse mu bibi byakoreka Igihugu ndetse no kumva ko kwiga bitarangiriye ku cyiciro bagezemo.

Bamwe mu banyeshuri barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Bamwe mu banyeshuri barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Umunyeshuri wavuze mu izina rya bagenzi be barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, Munyentwari Eric yashimye ubuyobozi bwa INILAK avuga ko ishami ryayo rya Nyanza barangijemo ryafashije abantu kwiga mu buryo buboroheye, ngo kuko benshi bakoraga ingendo nini bajya kwiga kure.

Yavuze ko ubumenyi bahawe bugiye kubabera umusingi ukomeye mu kwiteza imbere bihangira imirimo aho gutegereza kuyihabwa.

Umuyobozi wa INILAK, Dr Ngamije Jean yasabye abarangije amasomo yabo kuba intangarugero mu kazi kose bazakora barushaho kurangwa n’indangagaciro zikwiriye abantu bize bya nyabyo.

Dr Ngamije atanga impanuro ku barangije muri INILAK, Nyanza.
Dr Ngamije atanga impanuro ku barangije muri INILAK, Nyanza.

Abanyeshuri babaye indashyikirwa bagahiga abandi mu kugira amanota menshi mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bahawe ibihembo bigizwe na mudasobwa igendanwa kuri buri wese muri buri shami.

Ishuri rikuru rya INILAK ryahereye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1997 nyuma riza kugaba ishami mu karere ka Nyanza no mu karere ka Rwamagana. Abanyeshuri bahawe izi mpamyabumenyenyi barangije mu ishami ry’amategeko, ibaruramari n’icungamutungo ndetse n’iterambere ry’icyaro.

Muri uyu mwaka wa 2015, INILAK yanemerewe na Leta gufungura andi mashami y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mategeko arebana n’ibyaha mpuzamahanga ndetse n’ibijyanye n’amategeko arebana n’ibidukikije (LLM in International Criminal Law and International Environment and Land Use Law).

Hari ku nshuro ya mbere muri INILAK, Nyanza harangiza abize icyiciro cya gatatu, n'ishuro ya kabiri harangiza abize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Hari ku nshuro ya mbere muri INILAK, Nyanza harangiza abize icyiciro cya gatatu, n’ishuro ya kabiri harangiza abize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Harangiza abanyeshuri 23 mu cyiciro cya gatatu n'abandi 150 mu cyiciro cya kabiri.
Harangiza abanyeshuri 23 mu cyiciro cya gatatu n’abandi 150 mu cyiciro cya kabiri.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umusanzu wabo urakenewe mu iterambere ry’igihugu cyacu ngo dukomeze imihigo

rwasa yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka