Kirehe: Arazira guha umupolisi ruswa yitwaje ko ari umuco w’iwabo

Kuri sitasiyo ya Kirehe mu Karere ka Kirehe hafungiye Umunyatanzaniya witwa Muhamedi Zuberi n’imodoka yari atwaye akurikiranyweho guha ruswa umupolisi.

Ubwo uyu Muhamedi yahagarikwaga na Polisi kuko yagenderaga ku muvuduko ukabije ku mugoroba wo kuwa kane tariki 29/01/2015 mu muhanda Kirehe-Rusumo, yagerageje guha ruswa umupolisi yitwaje ko ari umuco w’iwabo n’uko ahita atabwa muri yombi.

Agihagarikwa yahise afata akantu karimo uruhushya rwe rwo gutwara imodoka azingiramo amafaranga ibihumbi bitatu ahereza umupolisi.

Muhamedi Zuberi avuga ko iwabo ari umuco gutanga Ruswa atari azi ko mu Rwanda bihanirwa.
Muhamedi Zuberi avuga ko iwabo ari umuco gutanga Ruswa atari azi ko mu Rwanda bihanirwa.

Avugana na Kigali today, Muhamedi Zuberi yavuze ko atari azi ko gutanga ruswa ari icyaha kuko ngo iwabo ari umuco.

Ati “Nyine Polisi yampagaritse imbajije ibyangombwa kubera ko nari mu makosa nshyira ibihumbi bitatu mu byangombwa ngo bandeke nkomeze. Rwose sinari nzi ko ari icyaha kuko iwacu Tanzaniya ni umuco, nabonaga ari ngombwa gutanga agasoda ngo bambabarire”.

Supt Christian Safari uyobora Polisi mu Karere ka Kirehe arasaba abaturage kwirinda kugwa mu makosa nk’ayo kuko mu Rwanda ruswa ni icyaha kizira kandi gihanirwa.

Muhamedi yatawe muri yombi ndetse n'ikamyo yari atwaye.
Muhamedi yatawe muri yombi ndetse n’ikamyo yari atwaye.

Avuga ko abaturage bose basabwa kwirinda ruswa iyo ariyo yose kuko Polisi iri maso kandi yahagurukiye kurwanya ibyaha ibyo aribyo byose bibangamira umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Muri uku kwezi kwa mbere Polisi y’igihugu ikorera i Kirehe ifashe abashoferi b’abatanzaniya babiri bagerageza gutanga ruswa ku bapolisi bakora mu muhanda, ubu umwe witwa Ramazani Hasaan, kuva tariki 02/01/2015 akaba afungiye muri gereza nkuru ya Rwamagana (Ntsinda) azira kugerageza gutanga ruswa ku bapolisi bakorera mu muhanda.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni bamubabarire ntazabyongera abonye isomo, buriya ntiyari abizi urumva ko iwabo ariwomuco. kdi buriya iyo aba menshi ntibari kubivuga!

kazungu yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka