APR FC na As Kigali, Police na Rayon Sports mu irushanwa rya Prudence

Society for Family Health (SFH), Rwanda ifatanyije na Ferwafa bateguye irushanwa ryitiriwe Prudence rizaba mu mpera z’iki cyumweru rikazahuza amakipe yarangije mu myanya ine ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2014.

Prudence Tournament izaba iminsi ibiri ihuze amakipe ane ; APR FC, Rayon Sports, Police Fc na AS Kigali. Imikino ibanza izaba kuwa gatandatu, tariki ya 31/01/2015 kuri Sitade ya Kigali mugihe imikino yanyuma yo izakinwa ku cyumweru, tariki ya 01/02/2015 kuri Sitade Amahoro.

APR FC na Rayon Sports zishobora guhura ku mukino wanyuma ku cyumweru
APR FC na Rayon Sports zishobora guhura ku mukino wanyuma ku cyumweru

Mukiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa SFH Rwanda, Manasseh Gihana Wandera yavuze ko iri rushanwa rigamije gukangurira abanyarwanda kurinda inzozi zabo bakoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kwirinda Sida.

Siporo nibwo buryo bunoze dushobora kunyuzamo amasomo yafasha mu kwigisha abanyarwanda kwirinda sida binyuze mu gukoresha agakingirizo kitwa prudence, ‘

"Ntago dushishikariza ubusambanyi, ahubwo gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe bwafasha abanyarwanda kwirinda Sida n’inda zitateguwe mu gihe kwifata byabananiye".

Gihana asanga Prudence ishobora gufasha benshi kugera ku nzozi zabo..
Gihana asanga Prudence ishobora gufasha benshi kugera ku nzozi zabo..

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Me. Mulindahabi Olivier yavuze ko, ‘Amakipe azitabira iri rushanwa yose yamaze kumenyeshwa kandi amakipe atatu yambere azabona ibihembo,

Ikipe ya mbere izabona ishimwe ry’amafaranga angana na miliyoni eshatu ; iya kabiri ihabwe miliyoni ebyiri naho iya gatatu ibone miliyoni imwe.

Olivier Mulindahabi yatangaje ko amakipe yose hari ibyo yagenewe mbere yo kwitabira iri rushanwa
Olivier Mulindahabi yatangaje ko amakipe yose hari ibyo yagenewe mbere yo kwitabira iri rushanwa

Uko niko amakipe azahura ;

31/01/2015, Sitade ya Kigali

  • Rayon Sports vs Police -13 :00
  • APR vs. AS Kigali – 15:30

Umwanya wa Gatatu

  • 01/02/2015, Sitade Amahoro: 14:00

Umukino wanyuma

  • 01/02/2015, Sitade Amahoro: 16:00

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngewe nibarizaga dukuze wazadushaki impamvu baturyana imuhanga batubwira ngo bagiye kuvugurura izo sitade nyuma abandi bakahakinira? icyampa manda ya degori ikarangira vuba kuko mbona ariho tuzongera kwishima.

OBED yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Dukuze rwose hano uratubihirije,gusa niba ari n’inzozi ubanza utazikabije,Gasenyi ntishobora kugera kuri Final pe!

Jado yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka