Bwishyura: Basigaye bahamba hejuru imbwa zigataburura imirambo

Abaturage bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Nyarusazi baturanye n’irimbi rya Kanyabusange rifatwa nk’irimbi ry’Umurenge wa Bwishyura ari na wo Murenge w’Umujyi wa Kibuye, barasaba akarere kureba aho kimurira irimbi kuko ngo ryuzuye abantu bakaba bahamba hejuru imbwa zikaza zigataburura imirambo.

Ukigera kuri iri rimbi wakirwa n’umunuko w’abapfu imbwa ziba zataburuye kandi nyamara iri rimbi ryegeranye n’imirima y’abaturage ndetse hakaba n’abaturage batuye hafi yaryo.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today bavuga ko uretse impungenge z’ingaruka bishobora kugira ku buzima bwabo, ngo abaza kuhashyingura basigaye barengera imbago z’irimbi bagashyingura mu mirima y’abaturage ndetse no mu mbago z’umuhanda.

Iki cyatsi kiri hejuru y'iyi mva ngo cyashyizweho n'umugore amaze kubona ibirenge by'umuntu bigaragara hejuru.
Iki cyatsi kiri hejuru y’iyi mva ngo cyashyizweho n’umugore amaze kubona ibirenge by’umuntu bigaragara hejuru.

Mu gushaka kumenya impamvu y’uko gushyingura mu buryo nk’ubwo bamwe bafata nko kutubaha ikiremwa muntu, umwe muri abo baturage dufitiye amajwi ariko batashatse ko amazina yabo amenyekana agira ati “Njyewe nigeze kuzinduka ngiye gutashya nsanga ibibwa bine byirukankana akaboko k’umuntu bimaze gutaburura. Ubwoba bwaranyishe ntekereza ko nanjye bigiye kundya mpita nsubira inyuma”.

Mugenzi we yahise amuvugiramo agira ati “Twigeze kuza gushaka aho duhamba turazenguruka tuza kuhabona bitugoye! Iri rimbi rwose ryaruzuye ahubwo usanga bagerekeranya abantu”.

Aba baturage bavuga ariko ko akenshi abashyingura muri iryo rimbi rya Kanyabusage muri ubwo buryo ari ababa bari bafite abarwayi mu Bitaro bya Kibuye kandi baturuka kure noneho bakwitaba Imana bakabura uburyo bwo gucyura umurambo ngo bajye kuwushyingura.

Umwe muri bo yagize ati “Ujya kubona ukabona bazamuye umurambo mu kanya gato ukabona baramanutse! Ubwo se baba bamuhambye! Ntabwo bishoboka rwose”.

Abacukuye aha bagiye kuhashyingura basanga hakomeye. n'ubwo batahashyinguye ngo hari abagenza nko muri santimetero 60 bagashyiramo umurambo bagataba.
Abacukuye aha bagiye kuhashyingura basanga hakomeye. n’ubwo batahashyinguye ngo hari abagenza nko muri santimetero 60 bagashyiramo umurambo bagataba.

Abandi baturage Kigali today yasanze mu murima uhana imbibi n’iri rimbi bo bahuza iki kibazo no kuba irimbi rya Kanyabusage ryaruzuye.

Umwe muri bo yagize ati “Usanga bataburura n’abo bahambye cyangwa ugasanga baraje bakagerekaho undi muntu”.

Aba bo bagakomeza bavuga ko nk’uko ikimoteri cyuzuye bagashyiraho itangazo ko ntawemerewe kongera kuhamena imyanda bari bakwiye kwandika itangazo rigaragaza ko ntawemerewe kongera kuhashyingura.

Agira ati “Ko mwabashije kwandika icyapa hariya mu kimoteri mukavuga ngo ntawerewe kongera kuhamena imyanda kuki mutandika ngo muvuge ko ntawemerewe kongera kuhazana umupfu ngo murebe ko byuzura! (Bavugira kimwe ari nka batatu) aha haruzuye!”

Abatuye n'abahinga hafi y'iri rimbi bavuga ko bazahazwa n'umunuko w'imirambo iba yataburuwe n'imbwa.
Abatuye n’abahinga hafi y’iri rimbi bavuga ko bazahazwa n’umunuko w’imirambo iba yataburuwe n’imbwa.

Mu gihe aba baturage basaba ko iri rimbi ryimurwa cyangwa rikongererwa imbago, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi w’agateganyo, Hakizimana Sébastien, avuga ko ikibazo cyo kuba irimbi ryaruzuye bari bakizi, ariko bakaba batari bazi ko kigeze aho abantu bashingura hejuru ku buryo imbwa zataburura abo bashyinguye.

Kuri we ngo ibyo ni no gushinyagurira umurambo kandi bihanwa n’amategeko. Hakizimana agira ati “Ikiriho cyo ni uko mu rwego rwo kugena ahajya amarimbi biri no muri porogaramu z’akarere iyo irimbi ryuzuye, nko muri Bwishyura koko tumvise ko ryuzuye kandi turimo gukora ku buryo twakwimura abaturage vuba kugira ngo turebe ko abantu babona aho bashyingura ababo”.

Uyu Muyobozi w’Akarere ka Karongi w’agateganyo akomeza agira ati “Icyo kuvuga ngo imbwa zirabataburura, iki cyaba ari ikintu natwe tutakwishimira. Umuntu akwiye gushyingurwa mu cyubahiro cye agashyingurwa muri za metero ebyiri, ubwo natwe tugiye kwihutisha igikorwa cyo kwimura abaturage kugira ngo turebe uko twaryimura”.

Cyakora ariko kubera ko icyo gikorwa ngo gisaba ibintu byinshi birimo kureba aho bimurira abaturage no kubaha ingurane ngo bishobora kuzafata igihe kirekire. Bityo akaba avuga ko bagiye kuba bafashe umwanzuro wo gufunga iryo rimbi noneho abaturage barishyinguragamo bakaba bagannye amarimbi yo mu mirenge ituranye n’uwa Bwishyura ari yo Rubengera na Mubuga.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkurikije ibisubizo bitanzwe n’uyu mubozi w’agateganyo, birumvikana ko ntacyo bateganya gukora mu minsi ya vuba. Ariko ubwo kweli bumva ari bayobozi ki batabasha no guteganya aho bazashyingura abantu? Ahubwo Mayor ntiyari akwiye kwegura wenyine, yakabaye yarajyanye n’abashinzwe imibereho myiza ku rwego rw’ Akarere, Umurenge n’Akari. Erega ibyo bikorwa si ukutubahiriza uburenganzira bwa muntu gusa, ahubwo ni no gushyinyagurira umurambo. Ariko abayohozi b’iki gihugu barwaye iki? Icyo kibazo cyagaragaye no muri Ruhango. Biratenze.

Rwegera JMV yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka