“Mwungeri” niyo ndirimbo ya Knowless Dj Adams yacuranze

Umu Dj akaba n’umunyamakuru Adams Aboubakar uzwi cyane ku izina rya Dj Adams aravuga ko yanyuzwe cyane n’indirimbo "Mwungeri" ya Knowless Butera, kugeza ubwo ayikwirakwiza hirya no hino mu bantu bakurikirana ibya muzika ngo bayumve.

Dj Adams kandi yemeza ko ariyo ndirimbo ya mbere ya Knowless yacuranze mu kiganiro cye kubera uburyo yamunyuze.

Bumwe mu butumwa yohereje akoresheje what’sapp buherekeje iyi ndirimbo, Dj Adams yagize ati "Umva iyi ndirimbo hanyuma ushyireho comment (ugire icyo uyivugaho). Niyo ndirimbo ye ya mbere [nshuranze] mu kiganiro".

Dj Adams ngo nibwo bwa mbere yakumva indirimbo ya Knowless akumva ni nziza cyane bityo bigatuma ayicuranga mu biganiro bye kandi ubundi kuri we bitajyaga bimubaho na rimwe.

Indirimbo "mwungeri" niyo ya mbere Dj Adams yakinnye mu za Knowless.
Indirimbo "mwungeri" niyo ya mbere Dj Adams yakinnye mu za Knowless.

Dj Adams agira inama Knowless yo gukomerezaho mu njyana gakondo agira ati “Niba akorera abanyarwanda ubwo nyine abanyarwanda bazamwereka ibyo bakeneye abe aribyo akora, gusa ubu abanyarwanda ndakeka bishimira kuba abanyarwanda bakanishimira kugaragara nkabo".

Dj Adams ni umwe mu banyamakuru barwanye urugamba rwo kugira ngo umuco wo gushishura mu bahanzi nyarwanda ucike kandi bakore koko nk’abanyamwuga.

Dj Adams kandi ntiyatinyaga kubivugira no mu maso yabo ndetse no kuri radiyo asaba abahanzi nyarwanda kureka umuco mubi wo gushishura bamwe bari barafashe, umuco urangwa no gufata indirimbo z’abahanzi b’abanyamahanga bagakuramo amagambo bagashyiramo ayabo, cyangwa se byose ntihagire na kimwe bahindura ahubwo bakayishyira mu kinyarwanda barangiza bakavuga ko ari igihangano cyabo.

Mu biganiro bya Dj Adams, acuranga indirimbo zikoze neza kandi zidashishuye. Yibanda cyane cyane mu guteza imbere indirimbo zikoze mu njyana Gakondo aho ashyigikira cyane cyane abahanzi b’abahanga mu guhimba no kuririmba umwimerere nka Mani Martin, Eric Mucyo, Umutare Gaby, Jules Sentore,Teta Diana n’abandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

knowles turamukunda cyane akomereze aho

abdoul khalim yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka