Rusenge: Kumenya gukorera Kawa neza byatumye ibateza imbere

Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative “Nyampinga” ikorera mu Kagari ka Bunge mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru, baratangaza ko nyuma y’aho bamenyeye gukorera kawa neza, ubu ngo biteje imbere kandi bakaba bakomeje ibikorwa by’iterambere.

Aba bagore bavuga ko mbere bahingaga kawa ariko ntibayiteho, akenshi ngo bakavuga ko ari igihingwa kitagirira umuturage akamaro.

Ibi ngo byatumaga umusaruro wabo uba muke kandi ngo n’ubonetse bakawugurisha nabi ku giciro gito cyane, nyamara kandi barabaga bavunitse.

Mukamusoni avuga ko asigaye yizigamira abikesha gukorera kawa neza.
Mukamusoni avuga ko asigaye yizigamira abikesha gukorera kawa neza.

“Ubundi kawa twayikoreraga nk’abaturage tutaramenya ikintu dukora, wabona nk’uturo dutatu cyangwa se tune, ukagira utya ukadusya ku rusyo cyangwa se hasi. Hanyuma rero abacuruzi bakazenguruka mu ngo n’udufuka babaza niba ntahanitse ikawa, yaza akaguha ayo ashaka; yaguha 200, yaguha 150 ngubwo ubuzima twabagamo”, Mukandutiye Immacullée, umwe muri abo bagore.

Mu mwaka ushize wa 2014 nibwo umushinga Sustanable Harvest Rwanda utanga ubujyanama ku gihingwa cya Kawa ukanayicuruza watangiye kwigisha aba bagore uburyo iki gihingwa kitabwaho kuva mu ihinga kugeza mu isarura ndetse na nyuma y’isarura.

Abagore bakurikiranye inyigisho bahawe impamyabumenyi.
Abagore bakurikiranye inyigisho bahawe impamyabumenyi.

Mukamusoni Pauline nawe ni umwe mu bagore bagize koperative Nyampinga. Avuga ko nyuma y’inyigisho bahawe n’uyu mushinga ubu ngo basigaye babona umusaruro utubutse ku ikawa yabo, bakawugemura ku ruganda kandi ngo amafaranga bahabwa ababeshejeho kandi bakanazigama.

Agira ati “ubu turasarura tukajyana ku ruganda, namara kubona amafaranga ngahita nyajyana kuyabika kuri SACCO, kuko ubu mfite agatabo kanjye kandi mbere ntari nzi SACCO icyo aricyo, nabikaga ku mweko”.

Uretse kwigisha aba bagore uko bita ku gihingwa cya kawa kugira ngo kirusheho gutanga umusaruro, uyu mushinga uranateganya kubaka uruganda rutonora rukanaronga kawa muri aka kagari, mu rwego rwo korohereza abo bagore.

Dr Gatarayiha yasabye abahuguwe ku gukorera kawa neza kwigisha abandi.
Dr Gatarayiha yasabye abahuguwe ku gukorera kawa neza kwigisha abandi.

Umuyobozi mu kigo gishinzwe guteza imbere ibihingwa byohereza mu mahanga (NAEB) ushinzwe igihingwa cya kawa, Dr Céléstin Gatarayiha, ashimira cyane aba bagore bakurikiranye inyigisho zo kwita ku gihingwa cya kawa, kandi akabasaba ko inyigisho bahawe zitahagarira aho gusa, ahubwo ngo bagomba nabo kuba abarimu b’abandi baturage batagize amahirwe yo kubona izo nyigisho.

Ati “Barabigishije ariko ntimugomba kuguma muri abanyeshuri. Uyu munsi mwarangije amashuri bagiye kubaha impamyabumenyi, mugiye noneho kuba abarimu. Ni ukuvuga ngo aho mugiye kujya namwe mubo muturanye muzigisha abandi ibyo babigishije ahangaha. Noneho nimutekereze buri muntu agiye yigisha umuntu umwe cyangwa babiri, abo bantu twaba twigishije ni abantu benshi”.

Koperative Nyampinga igizwe n’abagore 515 ari nabo bakurikiranye inyigisho zo kwita ku gihingwa cya kawa, inyigisho zamaze umwaka umwe. Iyi koperative ikaba igizwe n’amatsinda 10, yagiye yigira mu mirima ya kawa zabo.

Mukandutiye yemeza ko ubu asigaye azi guhinga kawa akayitaho uko bikwiye.
Mukandutiye yemeza ko ubu asigaye azi guhinga kawa akayitaho uko bikwiye.
Mu kagari ka Bunge hari kubakwa uruganda rutunganya Kawa.
Mu kagari ka Bunge hari kubakwa uruganda rutunganya Kawa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka