Nyagatare: Yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kwihekura

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwimuriye imirimo yarwo mu Murenge wa Karama, rwahamije Habanabakize Cedric icyaha cyo kwihekura rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu, kuwa 27/01/2015.

Iki cyaha Habanabakize Cedric w’imyaka 22 y’amavuko yagikoze mu ijoro ryo kuwa 01/01/2015 mu ma saa tatu z’ijoro. Uyu mugabo ngo yari yiriwe yizihiza umunsi mukuru w’ubunani n’umuryango we, bose bateraniye kwa se umubyara witwa Bunani Felicien, mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Gikundamvura, Umurenge wa Karama.

Habanabakize amaze gusinda ngo yabikije umugore we Muhawenimana Esperance amafaranga ibihumbi 200. Bigeze hafi saa tatu z’ijoro ngo baratashye, ariko umwana wabo Nyirabizeyimana Immaculée w’imyaka 2 bamusiga kwa sekuru. Bakigera mu rugo Habanabakize yasabye umugore amafaranga yamubikije undi arayamwima amubwira ko ntayo yamuhaye, baheraho batongana.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye Habanabakize igifungo cya burundu.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye Habanabakize igifungo cya burundu.

Umugore ngo yageze aho yiruka ahungira kwa sebukwe, umugabo amusangayo amusaba gutaha ariko umugore aranga, Habanabakize afata umwana wabo aramutahana. Ngo akigera mu rugo yafashe umuhoro ashyira umwana wabo w’imfura Nyirabizeyimana mu mbuga atangira kumutemagura kugeza ashizemo umwuka.

Akimara kwihekura ngo yahamagaye umuturanyi we Muhawenimana Claudine amubwira ko amaze kwica umwana we, ari nabwo yahise afatwa arafungwa. Abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko mu myaka 3 Habanabakize yari amaranye n’umugore we Muhawenimana Esperance bahoraga mu makimbirane.

Habanabakize yemera iki cyaha akagisabira imbabazi akavuga ko atakigambiriye yabitewe n’ubusinzi n’umujinya yatewe n’umugore we wamwimye amafaranga yari yamubikije, ndetse agasaba urukiko kumugabanyiriza igihano kikagera nibura ku myaka 20.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso ubushinjacyaha buheraho bushinja icyaha Habanabakize ndetse n’ukwemera icyaha k’ushinjwa, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, ruhagarariwe na perezida warwo Hategikimana Dany, rwemeje ko Habanabakize ahamwa n’icyaha cyo kwihekura, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko ngenga nomero 01/2012/OL ryo kuwa 02 Gicurasi 2012, rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, maze ruhanisha Habanabakize Cedric igihano cy’igifungo cya burundu.

Rwemeje kandi runategeka ko umuhoro wa Habanabakize Cedric wafatiriwe muri uru rubanza unyagwa, ugashyirwa mu maboko ya Leta. Rwanategetse ko amafaranga ibihumbi 50 y’amagarama y’urubanza Habanabakize Cedric yagombaga gutanga ayasonerwa kuko afunze.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka