Nyanza: Ibyo bagezeho biyushye icyuya byangijwe n’icyuzi cya Nyamagana

Abanyamuryango ba Koperative “ Dufatanye” ikorera mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza irimo n’abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA baravuga ko isenyuka ry’icyuzi cya Nyamagana cyangije ibyuzi by’amafi n’imboga bari barahinze mu gishanga.

Abanyamuryango ba Koperative “Dufatanye” ikorera hafi y’iki cyuzi baravuga ko bari mu gihombo batewe nacyo ubwo cyasenyukaga mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015, amazi yacyo agasandarira mu gishanga bahinzemo imboga bakanororeramo amafi.

Bamwe mu bagize iyi Koperative ikorera muri icyo gishanga babwiye Kigali Today ko ibyuzi byabo byarengewe n’amazi yo muri icyo cyuzi maze amafi yarimo akangirika atarageza igihe cyo kurobwa.

Iki cyuzi cya Nyamagana cyarasenyutse cyangiza ibyuzi n'imirima ya Koperative Dufatanye.
Iki cyuzi cya Nyamagana cyarasenyutse cyangiza ibyuzi n’imirima ya Koperative Dufatanye.

Kuri ibi bavuga hiyongeraho n’igihombo cy’imboga z’amoko atandukanye zari zahizwe muri icyo gishanga yarengewe n’amazi y’icyuzi cya Nyamagana cyatobotse mu buryo butunguranye kubera gusaza.

Umwe muri bo yagize ati “Twari dufite amafi menshi muri biriya byuzi ariko yadupfiriye ubusa ndetse n’utuzu tw’inkwavu twari hejuru y’ibyo byuzi turarengerwa maze turasenyuka zimwe zirapfa”.

Nyuma y’uko bahuye n’iki cyiza cyatewe n’isenyuka ry’icyuzi cya Nyamagana ngo koperative yabo yatangiye gusa nk’icumbagira mu bukungu.

Abari bafite ibikorwa hafi yacyo bararira ayo kwarika.
Abari bafite ibikorwa hafi yacyo bararira ayo kwarika.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ngo bwiteguye kubakorera ubuvugizi

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyanza, Nkurunziza Francis avuga ko ikibazo cy’isenyuka ry’icyuzi cya Nyamagana bakizi ndetse ko cyagize ingaruka ku banyamuryango ba Koperative “Dufatanye” yari isanzwe ikorera imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hafi yacyo.

Agira ati “Hari ibihingwa byari mu gishanga gihana imbibi na kiriya cyuzi byarengewe n’amazi bituma byinshi byangirika”.

Uyu muyobozi ufite iterambere ry’ubukungu mu nshingano ze avuga ko biteguye gukorera ubuvugizi abagize iyi koperative “Dufatanye” kugira ngo barusheho gukomereza aho bari bageze mu kwiteza imbere.

Usibye kubona amafi, inkwavu n'imboga byabo byangirika ngo ntibarabasha kumenya agaciro k'ibyangiritse.
Usibye kubona amafi, inkwavu n’imboga byabo byangirika ngo ntibarabasha kumenya agaciro k’ibyangiritse.

Koperative Dufatanye igizwe n’abanyamuryango 46 barimo abagabo batandatu. Usibye kuba bahinga imboga bakanorora amafi n’inkwavu baniyujurije inzu yo gukoreramo yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 17, byose babikesheje kwishyira hamwe nk’uko babivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka