U Rwanda rwiyongereye amahirwe agana Brazil nyuma yo kugera ku mwanya wa kabiri muri Afurika

Irushanwa rizenguruka igihugu cya Misiri ryabimburiye ayandi ya 2015 muri Afurika, ritumye u Rwanda rutangirana umwanya wa kabiri kuri uyu mugabane mu mukino w’amagare, umwanya uruhesha itike yo kujya mu mikino olimpike izabera I Rio de Janeiro muri Brazil.

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI)yahinduye uburyo yari isanzwe itangamo amanota, aho mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya Olempike 2016,ku mugabane wa Afurika amanota azatangwa bahereye ku marushanwa yo muri 2015.

Agace Valens yatwariye mu Misiri gashyize u Rwanda mu nzira nziza igana i Rio de Janeiro
Agace Valens yatwariye mu Misiri gashyize u Rwanda mu nzira nziza igana i Rio de Janeiro

Kuba u Rwanda twaregukanye agace (prologue ) muri Tour d’Egypte yo mu kwambere k’uyu mwaka, rukegukana n’umwanya wa kabiri muri Afurika nyuma ya Maroc, u Rwanda rwahise rujya ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa UCI ruzagenderwaho mu gutanga itike yo kwerekeza mu mikino ya Olempike 2016 izabera i Rio muri Brazil.

Ibihugu bine bizarangiza umwaka wa 2015 biri ku mwanya wa mbere, bizahita bikatisha itike yo kujya mu mikino olimpike ya Rio aho ubu Rwanda rugomba gukora ibishoboka ntirutakaze umwanya wa kabiri rufite kugeza magingo aya.

Ikindi kizafasha Team Rwanda, ni uko mu buryo bwari busanzwe bukoreshwa,abakinnyi bakomeye bakina mu makipe akomeye yitabira amarushanwa yo hejuru nka World Tours,amanota bakoreraga muri ayo marushanwa yahabwaga igihugu cyabo, byatumaga ibihugu nka Afurika y’epfo bibona amanota yakorewe n’abakinnyi babyo bakina mu marushanwa yo hejuru,ariko ubu ntibizongera.

Team Rwanda ikomeje kwihesha agaciro nubwo itari yabona aghimbazamusyi kuva muri minisiteri
Team Rwanda ikomeje kwihesha agaciro nubwo itari yabona aghimbazamusyi kuva muri minisiteri

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryihaye intego yo kwitabira Imikino Olempike 2016.Mu mwaka wa 2012 nibwo u Rwanda rwitabiriye bwa mbere imikino Olempike aho rwari ruhagarariwe na Niyonshuti Adrien mu mukino wa Mountain Bike.

Kuri uru rutonde rushya.umukinnyi Ndayisenga Valens,wegukanye prologue muri Tour d’Egypte ari ku mwanya wa gatanu muri Afurika ndetse akaza ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23,aho aza imbere y’abakinnyi bakomeye nka Adil Jelloul, Mouhssine LAHSAINI na Salaheddine MRAOUNI.

Ndayisenga Valens ni we uyoboye abatarengeje imyaka 23 muri Afurika
Ndayisenga Valens ni we uyoboye abatarengeje imyaka 23 muri Afurika

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

komeza utsinde komeza utsinde< Rwanda gihugu cyatubyaye

manunu yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka