Rulindo: Gakwerere arasaba inzego z’ubuyobozi kumurenganura

Gakwerere Boniface ukomoka mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Nyirangarama, Umudugudu wa Tare aravuga ko amaze umwaka yarahohotewe n’uwari umukoresha we witwa Hategeka Pascal ukomoka mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Mugambazi ho muri aka Karere ka Rulindo ngo amuhoye ko yari arimo amwishyuza amafaranga yari amurimo.

Nk’uko uyu musaza Gakwerere abivuga ngo yari umuzamu kwa Hategeka akamuragirira n’inka ariko ngo nyuma yaje kumwirukana nta mafaranga amuhaye, ndetse agerekaho no kumukubita bikomeye ku buryo umwaka ugiye gushira ntacyo abasha kwikorera.

Aragira ati “Umuntu yarampohoteye kandi andimo amafaranga. Naramukoreye none umwaka urashize nta cyo mbasha gukora kubera inkoni yankubise kandi andenganyije. Yagize kunyambura agerekaho no kunkubita none n’ubuyobozi ntacyo bumfasha. Nabaye ikimuga ndasaba ubufasha k’uwabishobora nkabasha nibura kwivuza kuko na mitiweri ntimvuza kuko yambabaje binsaba amafaranga menshi ntayo nabona”.

Gakwerere arasaba ubuyobozi kurenganurwa.
Gakwerere arasaba ubuyobozi kurenganurwa.

Uyu musaza kandi avuga ko ikibazo cye yagerageje kukigeza ku buyobozi butandukanye ariko ngo na n’ubu nta gisubizo arahabwa nibura ngo abe yabasha kwivuza.

N’ubwo Kigali today itabashije kuvugana n’uyu Hategekaushinjwa kwambura no guhohotera Gakwerere, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi yakoragamo buvuga ko iki kibazo bukizi, ngo butegereje icyo amategeko ateganya bityo uyu musaza akarenganurwa.

Birimwabagabo Edouard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi yagize ati “iki kibazo turakizi kandi kirababaje ariko hari ibyo amategeko ateganya k’uwahohoteye undi. Kugeza ubu natwe nibyo dutegereje bityo tukabasha kugikemura”.

Birimwabagabo avuga ko uyu musaza yaburanye na Hategeka akamutsinda ariko Hategeka akajurira, hakaba hategerejwe ikizava mu bujurire kugira ngo kibe aricyo gishingirwaho urubanza rurangizwa.

Gusa hagati aho uyu musaza avuga ko ababaye kandi akavuga ko habayemo ikibazo cy’agasuzuguro hagati y’abashinzwe kumurenganura n’uwamuhohoteye, ngo kuko nyiri ukumuhohotera ari umunyamafaranga.

Amafaranga uyu Gakwerere yishyuza yose hamwe ngo ni ibihumbi 250 harimo ayo yakoresheje yivuza n’ayo yakoreye agera ku bihumbi 36.

Gakwerere yakubiswe anamburwa amafaranga n’umukoresha we Hategeka mu kwa gatatu umwaka ushize wa 2014.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka