Rutsiro: Agira bagenzi be inama yo gushinga urugo kuko bizatuma bakina batuje

Bikorimana Gerard, umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport FC yavuze ko yahisemo gushaka umugore kugira ngo abashe gukina atuje, akaba agira bagenzi be inama yo kumwigana kuko bizatuma barushaho kwitwara neza mu kibuga.

Ibi yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 26/01/2015 ubwo yajyaga kwerekana umugore ku ivuko i Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro.

Bikorimana yashinganye urugo na Francine Uwamwiza tariki ya 17/01/2015 ariko ubu bukwe ntibwabereye ku ivuko mu Karere ka Rutsiro, niyo mpamvu nyuma yabwo yagiye kwereka umugeni ababyeyi n’inshuti ze.

Bikorimana yemeza ko gushaka bizamuha umutuzo mu kazi ke ko gukina umupira w'amaguru.
Bikorimana yemeza ko gushaka bizamuha umutuzo mu kazi ke ko gukina umupira w’amaguru.

Mu magambo yahavugiye yavuze ko gushaka bizatuma abona umutuzo kurushaho akaba ariyo mpamvu yanagiriye inama abandi bakinnyi gushaka abagore kugira ngo bazagire umutuzo mu mwuga wabo.

Yagize ati “Nishimiye kuba naje kwereka umugeni ababyeyi ndetse n’abaturanyi bo mu Rutsiro nkaba nishimye cyane. Ikindi kandi navuga ni uko ubu kuba narashatse bizatuma ntuza mu kazi kanjye ka buri munsi, nkaba mboneyeho n’umwanya wo kugira inama abakinnyi baba abo dukinana cyangwa abandi gushaka kuko byazabafasha mu mwuga wabo wo gukina umupira”.

Bikorimana agira bagenzi be inama yo gusezerera ubusiribateri.
Bikorimana agira bagenzi be inama yo gusezerera ubusiribateri.

Bikorimana kandi yanakomeje avuga ko yamaze kuganira bihagije n’umugore we akaba yaramwemereye kutazamubangamira mu mwuga we ahubwo ko azamuba hafi.

Uwamwiza yatangarije KIGALI TODAY ko atamubangamira kuko n’ubundi bakundanye Bikorimana akinira AS Muhanga, ariko ngo by’umwihariko akaba n’ubundi afana Rayon sport FC kuko ngo na mbere umugabo we akina muri Muhanga FC ariyo yafanaga.

Ati “twamenyanye akina umupira ubwo yakinaga muri Muhanga sinamubuza kuwukina kandi najye ndawukunda kuko mfana Rayon”.

Umugore we ngo ntazamubangamira mu kazi ke ko gukina ahubwo azamuba hafi dore ko nawe awukunda.
Umugore we ngo ntazamubangamira mu kazi ke ko gukina ahubwo azamuba hafi dore ko nawe awukunda.

Ababyeyi ndetse n’inshuti z’umuryango bifurije Bikorimana urugo ruhire ndetse banamwizeza ko bazakomeza kumuba hafi bakamufasha mu buryo butandukanye.

Urugo rushya rw’uyu muzamu wa Rayon Sport FC ruherereye mu Karere ka Muhanga ari naho ubukwe bwabereye.

Ibirori byo kwerekana umugeni iwabo wa Bikorimana byanitabiriwe n'abihaye Imana.
Ibirori byo kwerekana umugeni iwabo wa Bikorimana byanitabiriwe n’abihaye Imana.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka