Gikundamvura: Hari abagihura n’akarengane mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi baratangaza ko hari ahakigaragara ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye zigamije kubakura mu bukene.

Ibi babitangarije itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko babasuye kuwa mbere tariki ya 26/01/2015 bareba ko gahunda Leta ibagenera zibageraho ntawe urenganyijwe.

Zimwe muri izo gahunda izi ntumwa za Rubanda zareberaga hamwe n’aba baturage harimo iya Girinka, ubudehe, VUP, imibereho y’abaturage, isuku n’ibindi.

Depite Mporanyi Theobald uyoboye iri tsinda yabwiye aba baturage ko umukuru w’igihugu yazanye izo gahunda zose kugira ngo zifashe abatishoboye, ariko amwe mu makuru abageraho ngo ni uko zihabwa abishoboye.

Depite Mporanyi avuga ko abayobozi bafite amakosa bagomba kuyabazwa.
Depite Mporanyi avuga ko abayobozi bafite amakosa bagomba kuyabazwa.

Yagarutse kuri gahunda ya VUP avuga ko usanga abayirimo ari abishoboye aribo biguriza amafaranga, aha kandi yavuze ko zimwe mu ngo basuye basanze abishoboye aribo bahabwa inka muri gahunda ya Girinka, urugero yatanze ni umwe mu baturage bahawe inka kandi afite inzu igezweho, moto itwara abantu n’ibindi bigaragaza ko yishoboye.

Izi ntumwa za Rubanda zavuze ko bagiye gukurikirana ibibazo by’abayobozi barenganya abaturage bakikubira ibyabo, uzafatirwa muri ayo makosa akazahanwa kandi akishyura ibya rubanda yigeneye.

Ubwo abaturage b’uyu murenge bahabwaga ijambo, bashimiye umukuru w’igihugu ku byo abagenera kugira ngo babashe gutera imbere, ariko bavuga ko hari abatabibona nk’uko bikwiye kuko hari ibihabwa abishoboye.

KAYIJUKA, umwe mubaturage bo mu Murenge wa Gikundavura yavuze ko hari abantu batanga amafaranga kugira ngo babone uko bashyirwa mu byiciro by’abantu batishoboye bagomba kubona inkunga muri VUP, ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi. iyo ayo mafaranga bamaze kuyabona ngo basangira n’abayobozi babashyize muri izo gahunda.

Bamwe mu baturage bagaragaza ibibazo by'akarengane bakorerwa n'abayobozi.
Bamwe mu baturage bagaragaza ibibazo by’akarengane bakorerwa n’abayobozi.

Undi muturage witwa Harerimana Joseph hamwe n’abagenzi be bavuze ko inkunga bagenerwa na Leta zitabageraho, aho ngo hari umuturage w’umukene uri kwivuza akoresheje imiti y’ibihuru kubera kubura uko abigenza.

Abandi barimo uwitwa Mukamanzi bavuze ko inkunga y’amafaranga y’ingoboka bahabwa muri gahunda ya VUP buri ukwezi bayabona rimwe mu mezi 4 kandi banki ikabasinyisha incuro umunani, bityo bakibaza impamvu basinyira amafaranga badahabwa.

Uwitwa Nyiransabimana we yatanze ubuhamya avuga ko umuyobozi we yaje kumusaba amafaranga kugira ngo amushyire mu byiciro by’abatishoboye. Yagaragaje ko yayabuze icyakora ngo yaje kuyatangirwa n’umuturage wamugiriye impuhwe bamushyiramo bigenze gutyo.

Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura bagaragaje ibibazo bafite mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta.
Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura bagaragaje ibibazo bafite mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta.

Niyibigira Thomas, perezida w’inama njyanama y’Umurenge wa Gikundamvura yavuze ko amakosa abaturage bagiye bagaragaza hari aho yakozwe, ariko aho abayobozi bateshutse ku nshingano zabo ngo bahise babeguza ubu ngo bakaba bari kumurongo mwiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura yavuze ko hari bimwe mu bibazo abaturage bagaragaje bakwiye gusabira imbabazi birimo nko gutanga amafaranga kugira ngo bashyirwe mu byiciro badakwiye, ababwira ko bagomba gucika kuri iyo ngeso abasaba kwikosora no kwirinda gutanga ruswa.

Depite Mporanyi yavuze ko abatse abaturage amafaranga bagomba kubisabira imbabazi kuko nta muntu ugomba gukora ibinyuranyije n’amategeko muri iki gihugu, yizeza abaturage ko bagiye guca akarengane basanze muri uyu murenge ababwira ko amakosa babonye bitarenga amezi abiri atarakosoka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bayobozi badindiza iterambere nibashake uko babikemura maze iterambere rigerweho.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 26-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka