Amerika irashaka ko FDLR igabwaho ibitero vuba na bwangu

Leta zunze ubumwe za Amerika ziratangaza ko zisanga ingufu za gisirikare arizo zikwiye gukoreshwa byihutirwa, hakarandurwa burundu umutwe wa FDLR.

Ibi Erica Barks Ruggles, ambassaderi mushya wa leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, yabitangarije Kigali Today ubwo yari amaze gushyikiriza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame impapuro zimuhesha uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, umuhango wabereye mu biro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, kuwa mbere tariki 26/01/2015.

Amb. Ruggles, ngo asanga umuryango mpuzamahanga warasuzuguwe na FDLR, bityo igihugu cye kikaba gishyigikiye ko ingufu za gisirikare zikoreshwa, uyu mutwe ukarandurwa burundu.

Ati “Ikibazo cya FDLR kiraduhangayikishije cyane. Turimo kugikurikiranira hafi, haba muri raporo zitangwa n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi. Yewe no mu minsi iri imbere, intumwa ya leta y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, izaza hano m’u Rwanda kugira ngo iganire na leta y’iki gihugu kuri iki kibazo”.

Eric Barks Ruggles ashyikiriza Perezida Kagame ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Eric Barks Ruggles ashyikiriza Perezida Kagame ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, wari wahawe itariki ntarengwa ya 02/01/2015 ukaba washyize intwaro hasi.

Kugeza ubu uyu mutwe nta ntwaro washyize hasi, umuryango mpuzamahanga n’abayobozi batandukanye bakaba bakomeje gusaba ko ingufu za gisirikare zakoreshwa FDLR ikarandurwa burundu.

Muri uyu muhango kandi abandi ba ambasaderi batatu nabo bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ni; Amb.Zakaria Anshar wa Indonesie, Amb. Mehmet Raif Karaca wa Turukiya na Amb. Aléxis Ntukamazina uhagarariye igihugu cy’Uburundi.

Amb. Mehmet Raif Karaca yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Turukiya mu Rwanda.
Amb. Mehmet Raif Karaca yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Turukiya mu Rwanda.
Zakaria Anshar, ambasaderi wa Indonesie mu Rwanda.
Zakaria Anshar, ambasaderi wa Indonesie mu Rwanda.
Aléxis Ntukamazina uhagarariye igihugu cy'Uburundi mu Rwanda nawe yashikirije Perezida Kagame ibyangombwa bibimwemerera.
Aléxis Ntukamazina uhagarariye igihugu cy’Uburundi mu Rwanda nawe yashikirije Perezida Kagame ibyangombwa bibimwemerera.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

FDLR kuyirandura ni ngombwa naho ataribyo nituzagira amahoro kandi nakunu yarandurwa hadakoreshejwe ingufu za gisirikare ariko na congo igomba kubigiramo uruhare murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

dukomeze dufatanye namahanga kubungabunga umutekano muri aka karere

nkuranga yanditse ku itariki ya: 27-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka