Ngororero: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge aravugwaho guta akazi

Amakuru aturuka mu Karere ka Ngororero aravuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo muri aka karere witwa Mutoni Jean de Dieu yataye akazi ubu akaba ari ahantu hatazwi.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa amaze ibyumweru birenga bibiri atagaragara ku kazi, ibi bikemezwa n’abakozi bakorana hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon.

Umuyobozi w’akarere yatangarije Kigali today ko yamwandikiye ibaruwa imusaba ibisobanuro n’ubwo batazi aho aherereye.

Itegeko rigenga akazi riteganya ko nyuma y’iminsi 15 umukozi atagaragara ku kazi nta mpamvu yatanze asabwa ibisobanuro, nyuma atasubiza akandikirwa ahagarikwa by’agateganyo, mu gihe hagitegerejwe ku muhagarika burundu hakurikijwe amategeko nk’uko Ruboneza abivuga.

Bikekwa ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa yaba yaragiye mu rwego rwo gutoroka ubutabera, aho akurikiranyweho gukoresha nabi no kwangiza umutungo wa Leta n’ibindi byaha bibishamikiyeho.

Si ubwa mbere uyu mugabo avuzweho gutoroka ubutabera, kuko no mu rubanza rwa mbere ngo yaba yaratorotse akamara igihe kigera ku cyumweru akagaruka nyuma y’isomwa ry’urubanza.

Nyuma yo kugezwa mu rukiko, uyu mugabo yaraburanye ndetse urukiko ruranamukatira ari hanze ariko arajurira.

Nyuma y’uko ubujurire bwe bwanzwe, bishoboka ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa yaba yarahisemo gutoroka ubutabera kugira ngo adafatwa agafungwa, ubu bikaba bitazwi aho aherereye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka