Kigali: Abahinde bizihije isabukuru y’imyaka 66 igihugu cyabo kigenga

Ishyirahamwe ry’abahinde batuye mu Rwanda (Indian Association of Rwanda/INAR) bizihije isabukuru y’ imyaka 66 igihugu cyabo kibonye ubwigenge.

Muri uyu muhango wabaye kuwa mbere tariki ya 26/01/2015, abagize iri shyirahamwe ry’abahinde batuye mu Rwanda bahuye barasabana, ndetse bafata n’umwanzuro wo gusigasira ubwigenge bw’ igihugu cyabo, bakanibuka ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ryacyo n’ubwo batagituyemo.

Salim Mouhamed avuga ko bishimira aho igihugu cyabo kigeze mu iterambere kandi ko bagomba gutanga umusanzu wabo n'ubwo batahatuye.
Salim Mouhamed avuga ko bishimira aho igihugu cyabo kigeze mu iterambere kandi ko bagomba gutanga umusanzu wabo n’ubwo batahatuye.

Umuyobozi wa INAR, Mouhamed Salim, yatangarije Kigali today ko bishimiye intambwe imaze gutera n’igihugu cyabo mu ngeri zinyuranye, biturutse ku murava waranze abakurambere babo.

Yagize ati “Tunejejwe cyane no kwizihiza isabukuru y’imyaka 66 ubuhinde bubaye repubulika, twishimira ko kugeza ubu ubuhinde bumaze gutera imbere mu ikoranabuhanga, mu bikorwa remezo, mu buvuzi n’ibindi, byose bituruka ku bwitange, gukunda igihugu ndetse n’umurava waranze abakurambere bacu guhera mu mwaka wa 1958 tubona ubwigenge”.

Abahinde baba mu rwanda biyemeje gusigasira ubwigenge bw'igihugu cyabo bakanagira uruhare mu iterambere ryacyo.
Abahinde baba mu rwanda biyemeje gusigasira ubwigenge bw’igihugu cyabo bakanagira uruhare mu iterambere ryacyo.

Mouhamed yanatangaje ko kuri uyu munsi baboneraho gushimira abagize iri shyirahamwe baranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka washize, ndetse bakabasaba gusigasira amahoro mu gihugu cyabo ndetse n’aho batuye.

Aba bahinde batuye mu Rwanda kandi biyemeje gusigasira amahoro bakanaharinira kwitwara neza kuko ariyo nkingi y’iterambere muri byose.

Mouhamed yasabye abagize INAR gusigasira amahoro mu gihugu cyabo ndetse n'aho batuye.
Mouhamed yasabye abagize INAR gusigasira amahoro mu gihugu cyabo ndetse n’aho batuye.
Abahinde baba mu Rwanda baboneyeho n'umwanya wo gusabana.
Abahinde baba mu Rwanda baboneyeho n’umwanya wo gusabana.
Ubuhinde bumaze imyaka 66 bubonye ubwigenge.
Ubuhinde bumaze imyaka 66 bubonye ubwigenge.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka