Impanuka ikomeye itumye Kwizera Claude asezera burundu umukino wo gusiganwa ku mamodoka

Umunyarwanda wakinaga umukino wo gusiganwa ku mamodoka atangaza ko nyuma yo kuganira n’umuryango we yasanze ari ngombwa gufata icyemezo cyo guhagarika uyu mukino nyuma yo gukora impanuka ikomeye mu mpera z’umwaka ushize.

Kwizera Claude wari uri kumwe n’umubiligi Chistophe Duquesne wari “Co-pilote” we, bakoreye impanuka ikomeye mu irushanwa rya Rally des Milles Collines byaviriyemo uyu Christophe urupfu ndetse na Kwizera Claude akavunika urutugu, ari nako imodoka barimo ya Sabaru Impreza N.12 yangirika bigaragara.

Imodoka Kwizera na Dusquene barimo yarangiritse nyuma y'impanuka yo m'Ukuboza kwa 2014
Imodoka Kwizera na Dusquene barimo yarangiritse nyuma y’impanuka yo m’Ukuboza kwa 2014

Iyi mpanuka yabaye ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa taliki ya 13 Ukuboza mu muhanda wa Kawangire-Rukara muri Gatsibo, iri mu byatumye Kwizera Claude afata umwanzuro wo guhagarika gukina iyi mikino burundu, icyemezo kuri we ngo byamugoye gufata.

“Numvaga nakomeza gukina uyu mukino nkunda, kuko impanuka burya ziba zishobora kubaho buri gihe. Nyuma yo kubiganiraho n’umuryango wanjye ariko byabaye ngombwa ko mpagarika burundu”, Kwizera atangariza itangazamakuru.

“Mu byukuri nafashe iki cyemezo kuko guhaguruka nkajya gukina abantu bagasigara bahangayitse nta kamaro kabyo”.

Urupfu rwa Dusquene rwababaje cyane Kwizera Claude
Urupfu rwa Dusquene rwababaje cyane Kwizera Claude

Kwizera Claude utangaza ko yababajwe cyane n’urupfu rwa mugenzi we Dusquene, yahawe amezi atandatu n’abaganga yo kutagira icyo akora na kimwe, bivuze ko ari mu rugo kugeza mu kwa gatanu k’uyu mwaka.

Mu buzima busanzwe, Kwizera Claude ni umwubatsi afite na kampani ibikora. Uretse gusiganwa ku mamodoka, ankina na Tennis ari nawo mukino azakomeza gukina. Kwizera Claude afite imyaka 43 y’amavuko, afite umugore n’abana 6 akaba ari umukristu mu itorero Bethesda Holy Church.

Imodoka Kwizera na Dusquene barimo yarangiritse nyuma y'impanuka yo m'Ukuboza kwa 2014
Imodoka Kwizera na Dusquene barimo yarangiritse nyuma y’impanuka yo m’Ukuboza kwa 2014

Uyu mukinnyi wari mu bahatanira kurangiza umwaka wa 2014 ari we wa mbere mu gihugu, avuga ko azakomeza kujya atwara amamodoka yishimisha ariko ko atazongera kujya mu irushanwa nubwo yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose kugirango uyu mukino utere imbere cyane ko ari na vice perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka