Kirehe: Gahunda yo kubaka umujyi i Rusumo yakiriwe neza na benshi

Gahunda y’iyubakwa ry’umujyi wa Rusumo mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi bukorerwa ku mipaka yishimiwe na benshi mu bikorera, bakavuga ko bagiye kuyigira iyabo baharanira kuyishyira mu bikorwa.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, Musoni James mu itahwa ry’ikiraro cya Rusumo n’inzu za gasutamo ku ruhande rw’u Rwanda no ku ruhande rwa Tanzaniya tariki 10/01/2015, mu minsi mike inyigo iraba yashizwe ku mugaragaro bityo abikorera babishoboye batangire bubake inyubako zijyanye n’icyerekezo mu guteza imbere ubucuruzi bwo ku mipaka.

Yagize ati “ndakangurira abikorera bashaka gufata ibibanza kwitegura kuko inyigo zo kubaka umujyi hano ku mupaka zirihutishwa ku buryo zitarenza mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka. Abantu nibatangire bitegure kuhubaka kuko ubucuruzi n’iteramnbere ry’uyu mujyi riraba rikomeye icyo yasaba ni ukwitabira kugana ibyo bikorwa by’iterambere”.

Minisitiri Musoni avuga ko inyigo yo kubaka umujyi wa Rusumo izajya ahagaragara bitarenze ukwezi kwa Gatandatu 2015.
Minisitiri Musoni avuga ko inyigo yo kubaka umujyi wa Rusumo izajya ahagaragara bitarenze ukwezi kwa Gatandatu 2015.

Bamwe mu baganiriye na Kigali today bakomeje kugaragaza uruhare bafitiye iyo gahunda yo kubaka umujyi ku mupaka wa Rusumo cyane cyane abikorera.

Munyankindi Jean Bosco, umucuruzi i Nyakarambi avuga ko kuba haragizwe igitekerezo cyo kubaka umujyi ku mupaka wa Rusumo ari uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Tanzaniya.

Ati “icyo ni igikorwa cyiza kandi natwe abacuruzi tuzacyitabira kuko ni uburyo bwo korohereza ubucuruzi. Byajyaga bigorana kubona inzu zo gukoreramo, amacumbi, resitora n’ibindi kandi ngo ubwo bucuruzi twumva ngo bizaba uruhererekane kuva Rusumo kugera i Kigali, bizafasha abacuruzi cyane”.

Rusumo hiteguwe kubakwa umujyi ubu inyubako ziracyari nke.
Rusumo hiteguwe kubakwa umujyi ubu inyubako ziracyari nke.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kirehe, Muhawenimana Lambert avuga ko haburaga ibikorwa bihagije ku rujya n’uruza rw’abacuruzi bikabangamira imigendekere myiza y’ubucuruzi.

Ati “kubera urujya n’uruza rw’abacuruzi n’abandi basura ibikorwa bya Rusumo hariya ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya, amazu azubakwa azacururizwamo amacumbi, amaresitora n’ibindi, ayo mazu azafasha abanyarwanda n’abanyamahanga ku buryo bizatuma haba serivisi nziza no gukoresha igihe neza”.

Yakomeje avuga ko nta mushoramari utakwishimira icyo gikorwa giteza imbere ubucuruzi bushingiye ku mipaka.

Kubaka umujyi ku mupaka wa Rusumo bizateza imbere ishoramari.
Kubaka umujyi ku mupaka wa Rusumo bizateza imbere ishoramari.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald avuga ko Leta yashoye imari cyane cyane mu bikorwa bya one stop border post mu bucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba.

Ngo habaye igikorwa cyo kubaka duwane nziza cyane n’ikiraro baracyagura ku buryo byatumye haba ibindi bikorwa bireshya abacuruzi barahakorera haba heza.

Yagize ati “Mu gihe abacuruzi bari batangiye kugura ibibanza no kubaka binyuranye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wifuzwa twabaye duhagaritse ngo dukore igenamigambi rijyanye no kuhubaka umujyi ugezweho ushingiye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka”.

Igitekerezo cyo kubaka umujyi wa Rusumo cyaavugiwe mu muhango wo gutaha ikiraro cya Rusumo.
Igitekerezo cyo kubaka umujyi wa Rusumo cyaavugiwe mu muhango wo gutaha ikiraro cya Rusumo.

Ngo ni ishema ry’abaturage cyane cyane abo muri ako karere kuko ibikorwa uko bije niko abaturage babona amafaranga menshi.

Kugira ngo hatazabaho gukosora nyuma niyo mpamvu hashizweho gahunda yo gukora igenamigambi kugira ngo abantu batangire bubake bijyana n’imiturire ndetse n’imikoreshereze y’ubutaka.

Uwo mujyi ugiye kubakwa mu minsi mike uzafasha byinshi mu iterambere ry’ubucuruzi kub uryo ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’amacumbi n’amahunikiro bitazongera kubaho ukundi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka