Rutsiro: Umuryango w’abantu 3 wahitanywe n’inkangu
Umuryango w’abantu batatu witabye Imana bazize inkangu yasenye inzu yabo mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 24/01/2015 mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro.
Abitabye Imana ni umugabo witwa Mvuyehe Vianney w’imyaka 35, umugore we Sahunkuye w’imyaka 24 n’umwana wabo w’imyaka 2.
Aya makuru y’inkangu yahitanye uyu muryango yemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda wabereyemo ibi byago, Bisangabagabo Sylvestre, wavuze ko nawe ayo makuru yayamenye mu gitondo cyo ku wagatandatu.
Ati “nibyo koko namenye ko umuryango w’abantu 3 wahitanywe n’inkangu nyuma y’imvura yaguye igihe kirekire inkangu igwira icumba bari baryamyemo. Nyuma bajyanwe kwa Muganga ngo abaganga bemeze neza icyabishe”.
Uyu muryango wahitanywe n’inkangu niwo wonyine wabaga muri iyo nzu inkangu yasenye, ukaba warashyinguwe mu Murenge wa Murunda ku cyumweru Tariki ya 25/01/2015.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|