Nyanza: Abana 224 bugarijwe n’indwara zikomoka ku mirire mibi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buravuga ko ibarura ry’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi riherutse gukorwa mu mirenge igize aka karere ryerekanye ko abana 224 ari bafite iki kibazo.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kambayire Appoline, ubwo yabisobanuriraga abadepite babasuye kuri iki cyumweru tariki 25/01/2015, kugira ngo bumve neza ibibazo bibangamiye abaturage muri ako karere.

Asobanura uburemere bw’iki kibazo, Kambayire yavuze ko mu Karere ka Nyanza hari imirenge ifite umubare munini w’abana bugarijwe n’imirire mibi ndetse n’indi ifite imibare mito hakaba n’iyo batagaragaramo, nk’uko icyegeranyo cy’iryo barura ryakozwe kibyerekana.

Yavuze ko umurenge ufite abana bugarijwe n’imirire mibi kurusha indi ari uwa Kigoma ufite abana 68, hagakurikiraho Umurenge wa Muyira ufite abana 48 bagaragaza indwara zikomoka ku mirire mibi.

Abadepite bikanze bahawe iyi mibare

Aba badepite bikanze bumvise imibare y'abana bagaragaza ikkibazo cy'imirire mibi.
Aba badepite bikanze bumvise imibare y’abana bagaragaza ikkibazo cy’imirire mibi.

Ubwo depite Rose Mukantabana na mugenzi we Euthalie Nyirabega bahabwaga iyi mibare bikanze maze basaba abayobozi b’imwe muri iyo mirenge bari mu nama kugira ibisobanuro batanga kuri icyo kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Kajyambere Patrick yavuze ko abo bana atari abo muri uwo murenge ahubwo ko ari abazanywe n’abatemberezi baba baturutse mu turere duhana imbibi n’Akarere ka Nyanza baza guca incuro.
Yagize ati “Ni abana baba baturutse nko mu Karere ka Gasagara n’ahandi bakazana n’ababyeyi babo bafite icyo kibazo cy’imirire mibi”.

Abadepite basuye Akarere ka Nyanza bagaragaje ko batanyuzwe n’ubwo busobanuro, bavuga ko aho baba baturuka hose ari abanyarwanda bagomba kutarangwaho ikibazo cy’imirire mibi.

Depite Mukantabana yavuze ko icyo kibazo kigomba gukemurwa hisunzwe abahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Ati “Igisubizo ni ukugishakira mu miryango yegereye abo bana yorojwe inka bakajya babakamira igikombe cy’amata ariko bagakira”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buravuga ko muri iyo miryango ifite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ngo ahanini usanga nta tungo na mba boroye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka