Nyanza: Abadepite basabye igenzura ryimbitse ku bahabwa inkunga y’ingoboka

Abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda bari mu igenzura rya gahunda zigenewe abaturage zigamije kubihutisha mu iterambere no kubakura mu bukene basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza gukora igenzura ryimbitse ku bahabwa inkunga y’ingoboka, ngo kuko hari aho abazihabwa baba batazikwiye.

Ibi byasabwe na Rose Mukantabana, umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda ari kumwe na Depite Nyirabega Euthalie mu nama yabahuje n’ibyiciro bitandukanye by’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyanza yabaye ku cyumweru tariki 25/01/2015.

Depite Mukantabana yibukije inzego zinyuranye zari muri iyi nama ko inkunga y’ingoboka ari imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kurwanya ubukene, ariko yongeraho ko hagomba kubaho igenzura ku bahabwa iyo nkunga kugira ngo itazajya ihabwa abatayigenewe.

Abadepite basabwe ko hakorwa igenzura mu bahabwa inkunga y'ingoboka.
Abadepite basabwe ko hakorwa igenzura mu bahabwa inkunga y’ingoboka.

Yabajije niba mu Karere ka Nyanza nta bantu bahabwa inkunga y’ingoboka batayikwiye barabihakana ariko asaba ko bitabuza ko habaho igenzura.

Agira ati “Ntacyo byaba bimaze hari gahunda nziza mu gihugu ariko igenerwa abatayikwiye kuko nta musaruro ibyo bintu byaba bitanga mu gukemura ikibazo cyatumye ishyirwaho na Leta”.

Impungenge z’iyi ntumwa ya Rubanda mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite zari zishingiye ku kumenya niba nta bayobozi mu nzego z’ibanze cyangwa undi muntu wishoboye waba ufata iyi nkunga y’ingoboka mu cyimbo cy’uyikeneye.

Mu Karere ka Nyanza n’ubwo bakuriye inzira ku murima izi ntumwa za Rubanda ko abahabwa inkunga y’ingoboka bose mu karere bayikwiye, hari bamwe babwiye Kigali Today mu buryo bw’ibanga ko hari hamwe na hamwe harimo ikibazo.

Aba bifuje ko amazina yabo agirwa ibanga mu itangazwa ry’aya makuru bavuga ko icyaba cyiza ari ukwitondera gutoranya abantu bagomba gufata iyo ngoboka kurusha guhakana ko nta hantu na hamwe harimo uburiganya.

Muri iyi nama hanifujwe ko hashyirwaho uburyo bwo gukurikirana uko abahawe iyi nkunga y’ingoboka bayikoresha cyane cyane nk’aho bahisemo kubaka inzu z’ubucuruzi n’izikorerwamo inama, kugira ngo hatagira uwigwizaho inyungu kurusha mugenzi we.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Irigenzura rirakenewe.Ariko se rizakorwa na nde? Kuko iri genzura nirikorwa n’abayobozi bo mu Mirenge no mu Tugari, ukuri ntikuzagaragazwa kuko byose bipfira kuri ba Gitifu b’Imirenge n’Utugari.Muri Nyanza barica bagakiza.Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage nta gatege.

Bizengarame yanditse ku itariki ya: 26-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka