Inkari zaba zituma abantu bagira uruhu rwiza

Ku bifuza kugera ku bwiza bitabahenze haba harabonetse umuti buri wese yabonera ubuntu. Uwo muti ni inkari!

Kunywa inkari nk’umuti ugeza ku bwiza ariko ngo si ibya vuba. Abaromani ngo bazifashishaga mu gutuma amenyo yabo yera, mu kinyejana cya 18 mu Bufaransa ngo baraziyuhagiraga, naho mu Buhinde ho ngo bakundaga kuzifashisha nk’umuti.

Mu bihe bya vuba, ubushakashatsi bwakozwe na Martha Christy akabugaragaza mu gitabo yise “Your Own Perfect Medicine", na we agaragaza inkari nk’umuti.

Inkari zaba zituma umuntu aba mwiza.
Inkari zaba zituma umuntu aba mwiza.

Ngo umuntu ashobora kwifashisha inkari azinywa ariko icyo gihe biba byiza anyoye igikombe kidafunguye cy’iza mbere anyaye akibyuka mu gitondo. Ariko na none, ngo umuntu ashobora gushyira nkeya ku biheri byo mu maso, kandi ngo birakira.

Aho iki gitabo gisohokeye rero, ngo umubare w’abantu bifashisha inkari zabo mu kwisiga waba ugenda wiyongera. Hari abazisiga ku biheri bafite mu maso, abandi bakazivanga n’amavuta bisiga, yemwe ngo hari n’abazinywa.

Rebecca Reid, Umunyamakuru wa Telegragraph, mu nkuru yise « nisize inkari mu maso » avuga mo ubuhamya bw’inshuti ze ngo zisiga inkari mu maso.

Umwe muri izo nshuti ze ngo yagize ati “inkari ni umuti mwiza ukiza ibiheri mu maso. Biruta kwifashisha imwe mu miti yabugenewe ihenze na aspirine”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Murakoze kuba mukomeje kuduha amakuru meza Kandi ashobora guhindura ubuzima bwacu mumfashije nifuzaga ko uwanditse iyi nkuru yanyohereza nomero ze kuri WhatsApp 0729301355/0787922217 kugira ngo mubaze amakuru arambuye .
Que Les benedictions de Dieu soient avec vous mes bien-aime journalists

Nsengimana Evariste yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Uruhu rugiy gusa neza pe

Worker yanditse ku itariki ya: 20-05-2023  →  Musubize

Nibyiza rwose!ariko rero abazikoresha buri wese ajye akoresha ize kuko akoresheje iz,abandi zamwanduza uburwayi.murakoze

Anne yanditse ku itariki ya: 24-09-2023  →  Musubize

Uwurway amabara kuruhu yakira ayisiz?

Worker yanditse ku itariki ya: 20-05-2023  →  Musubize

Esezabazivura igifu munsobanurire kimereyenabi

J.m.vianney yanditse ku itariki ya: 15-03-2019  →  Musubize

mbega byiza

nshimiye yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Uko nakize ibiheri byomumaso byari byaranjengereje Aha nanone ikintu cyambere ukwiye kumenya nkuko nabikoze harimo kubanza ukamenya igitera ibiheri byawe byo mumaso
ubundi ukamenya uburyo umuntu urwaye ibyo biheri byaje murubwo buryo ibyo akwiye gukora ndetse nibyo adakwiye gukora dore bimwe mubyamufasha kugiti cyanjye aha nabikoze iminsi 34
http://www.imisozi.cf/umuti-uvura-ibiheri-byo-mumaso/

Umutoni yanditse ku itariki ya: 7-09-2018  →  Musubize

uwo muti nimwiza ,ariko c x ko mutatubwiye ibibi byawo???ESE ntangaruka zigira

nitwa amatus yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

Ariko nizere ko ntawakoresha iz’undi !

Vincentius yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Yewe sha sinanva inkari PE ikivamunda kirahumanya ISEZERANO RISHYA

Mucowintore fabric yanditse ku itariki ya: 28-08-2017  →  Musubize

ibyobintu ubwo birashoka nganze mbikore

eric yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ararara kunywa inkari kweri! Harya ngo nugushaka ubwiza!bazavuga ngo turye n’umwanda pe

uwayo yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Ubuse rwose umuntu yabasha kunywa inkari yewe nazisiga ariko kuzinywa wapi!

vivante yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka