Huye: Inzoga z’inkorano ziteye inkeke abayobozi

Abayobozi mu Karere ka Huye baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’inzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge zikomeje kugaragara hirya no hino, kandi abazikora bakarushaho kugenda biyongera.

Ibi abayobozi bo mu karere ka Huye babigaragarije abagize inteko ishingamategeko babagendereye kuwa 24/01/2014, mu rwego rwo kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abaturage, gahunda iri gukorwa mu turere twose two mu Rwanda kuzageza ku itariki ya 3/2/2015.

Agaragaza ikibazo cy’inzoga z’inkorano nk’inzitizi ku iterambere, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi, Claudine Mukamudenge yagize ati “Inzoga z’inkorano ziteje imvune n’inkeke cyane cyane ku bayobozi kandi ni n’inzitizi ku iterambere ry’abazinywa”.

Ubuyobozi mu nzego z'ibanze n'ubwa Polisi bwagaragaje ko inzoga z'inkorano zifatwa nk'ibiyobyabwwenge gitehe inkeke mu Karere ka Huye.
Ubuyobozi mu nzego z’ibanze n’ubwa Polisi bwagaragaje ko inzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwwenge gitehe inkeke mu Karere ka Huye.

Igiteye inkeke kurushaho kandi ni uko izi nzoga zitaremezwa na minisiteri y’ubuzima nk’ibiyobyabwenge ngo abazikora babe babihanirwa; usanga abafashwe bacibwa amande, nyamara bamara kuyishyura bagasubira.

Agira ati “Niba uhannye umugabo, umugore asigara ayikora, wabahana bombi, abana na bo bagasigara bazikora kuko bidasaba ubushobozi buhanitse. Kandi abazikora bagenda biyongera umunsi ku wundi. Abayobozi duhora duhanganye n’abakora izi nzoga, bigatuma hari indi mirimo tudakora na yo ya ngombwa”.

Akomeza atanga icyifuzo cy’uko hajyaho itegeko rihana abakora izi nzoga ndetse “byaba na ngombwa ikigo cy’ubuziranenge kikajya kizipima, umuntu agahanwa hakurikijwe itegeko”.

Mukamudenge yungaga mu ry’umuyobozi wa polisi mu Karere ka Huye, SP Jules Rutayisire, wagaragaje ikibazo cy’izi nzoga agira ati “umuturage uciriritse udafite akandi kazi akora, umufata acuruza ziriya nzoga wamuca amande y’ibihumi 200 wibwira ko ari menshi, akarara ayatanze. Wamurekura umaze kumwigisha yakugaragarije ko afite abana yasize mu rugo, ... ejo akongera akabisubiramo”.

Gushyiraho amategeko ahana abakora inzoga z’inkorano byatangiye gutekerezwaho

Asubiza iki kibazo, Senateri Muhongayire Christine yijeje aba bayobozi ko uretse ibiyobyabwenge, n’ahandi byagaragaye ko ibihano biriho bidakanga abanyabyaha byatangiye kwigwaho ku buryo amategeko ahana azakazwa kurushaho.

Yagize ati “n’abahagarariye polisi barabizi, ari ibyerekeye amakosa y’impanuka mu muhanda n’ibindi, ibihano bigiye gukazwa. Ariko hagati aho kugira ngo abantu bitazabituraho, birasaba kongera ubukangurambaga.”

Mu bindi bibazo intumwa za rubanda zagaragarijwe, hari kuba hari abantu bakuze kandi bakennye batagifite imbaraga zo kwikorera badashyirwa mu rwego rw’abahabwa inkunga y’ingoboka kuko ngo bafite abana, nyamara akenshi abo bana batabitaho.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka