Abanyereza umutungo n’abasebya igihugu ni ibigwari -Minisitiri Habineza

Minisitiri w’umuco na Siporo, Amb Habineza Joseph atangaza ko n’ubwo u Rwanda rufite intwari ariko rugifite n’ibigwari byiganjemo abanyereza umutungo ndetse n’abasebya igihugu n’abakiyobora nyuma yo kuva mu myanya ya Politiki.

Ibi Minisitiri Habineza yabitangeje ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe kwibuka intwari z’igihugu, cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku nyubako ya KBC ku Kimihurura rwerekeza muri Petit Stade i Remera.

Minisitiri Habineza avuga ko intera u Rwanda rwagezeho muri iyi myaka 20 ruyikesha ubwitange n’ubutwari bw’abanyarwanda bwabaranze kuva mu gihe cy’ubukoroni kugeza ubu, bukaba bumaze gutuma u Rwanda rwubahwa ku isi hose.

Ati “Ibikorwa by’ubutwari byagiye biranga abanyarwanda cyane mu gihe cy’ubukoroni, gusa tugiye muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri byahumiye ku mirari kubera ko icyo gihe intwari yari umuntu uzi kuvangura. Umuco w’ubutwari wagarutse muri 1990 aribwo abasore bavuze ngo wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubuntu”.

Minisitiri Habineza avuga ko abanyereza umutungo wa Rubanda n'abasebya igihugu ari ibigwari.
Minisitiri Habineza avuga ko abanyereza umutungo wa Rubanda n’abasebya igihugu ari ibigwari.

Minisitiri Habineza avuga ko n’ubwo u Rwanda rugenda rugaragaza ibikorwa by’ubutwari ku isi yose ariko hari n’ibigwari bikwiye kunengwa.

Ati “Hari ibigwari nabyo tugomba no kubigaya ni bariya bari kunyereza umutungo aho kugira ngo bakoreshe amafaranga n’umutungo bahawe ahubwo bakishyirira mu nda zabo. Ibigwari ni bariya bahunga igihugu bakagenda bagisebya bakagenda bavuga ngo ibi n’ibi ntibigenda kandi aribo bari babishinzwe….Abo ni ibigwari tugomba kubanenga”.

Minisitiri Habineza yananenze kandi ikindi cyiciro cy’ibigwari byiyicarira ntibigire icyo byica n’icyo bikiza, anakangurira urubyiruko kutaba muri bene abo kuko badakenewe mu rubyiruko rw’u Rwanda rufite intumbere igana ku iterambere rirambye.

Iki cyumweru cyahariwe kwibuka intwari kizarangwa n’ibikorwa n’ibiganiro bitandukanye

Ku mugoroba w’itariki ya 31/01/2015, kuri Petit Stade, hateganijwe Igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizasusurutswa n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Urukerereza, Army Jazz Band na Gakondo.

Tariki ya 01/02/2015 abayobozi bakuru b’Igihugu n’imiryango y’Intwari bazakora umuhango wo gushyira indabo ahateganyijwe ku Gicumbi cy’Intwari i Remera.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku rwego rw’Umudugudu. Insanganyamatsiko iragira iti: “Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu”.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka