Huye: Abiga mu mashuri abanza yigenga batsinda cyane kuko biga igihe gihagije

Byakunze kugaragara ko mu bizamini bya Leta abana biga mu mashuri abanza mu bigo byigenga batsinda kurusha abiga mu mashuri ya Leta. Abayobozi b’ibigo bavuga ko ahanini bituruka ku kuba abiga mu bigo byigenga bagira igihe gihagije cyo kuba bari ku ishuri bakanabasha gusubiramo amasomo.

Uwizeyimana Jeannne d’Arc, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ngoma, iri rikaba ari ishuri rya Leta, agira ati “n’ubwo bidatsindagirwaho cyane, dufite ikibazo. Mbere abana biga muwa 4, uwa 5 n’uwa 6 bigaga igitondo n’ikigoroba. Ariko aho byahinduriwe, umwana yiga igitondo gusa cyangwa ikigoroba. Iyo ageze mu rugo, akenshi ntabasha kwiga kuko aba adafite ubimufashamo.”

Akomeza agira ati “abana bagera mu rugo bakajya kwikinira, n’imikoro twabahaye akenshi bagaruka batayikoze kuko nta gifasha baba bafite mu rugo.”

Abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta ngo baba bazira kwiga igihe gito.
Abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta ngo baba bazira kwiga igihe gito.

Bishobotse rero ko abana biga guhera mu mwaka wa 4 biga igitondo n’ikigoroba, “nta kabuza natwe imitsindire y’abana bacu yamera nk’iy’abandi bose. Kuko mu mashuri yigenga icyo baturusha, ni uko umwana aguma ku ishuri umunsi wose, hakaba abantu babasubiriramo, bagera no mu rugo bikaba uko.”

Na none ati “mu mashuri ya Leta, habamo ibikoresho byose pe! Gusa ikibazo dufite, ni icyo cyo kwiga rimwe ku munsi kw’abanyeshuri bacu”.

Bellancilla Mukamurenzi, umuyobozi wa G.S Maza iherereye mu Murenge wa Kinazi, we avuga ko kwiga mu gihe cy’igice cy’umunsi, nk’uburyo bwashatswe na Leta y’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba by’amashuri ndetse n’ubw’abarimu ntacyo bitwaye cyane.

Gusa na none, avuga ko bishobotse ko abana biga guhera mu wa kane biga igitondo n’ikigoroba byarushaho kuba byiza kubera ko “n’ubwo n’ababyeyi baba babakeneye, urebye abize mu gitondo hari amafu ni bo biga neza”.

Ikindi abayobozi b’ibigo benshi bagaragaza ni uko ngo aho abana babasha gutsinda neza ari uko rimwe na rimwe birengagiza amabwiriza y’uko biga igice cy’umunsi, maze byibura guhera mu mwaka wa 5 abana bakiga igitondo n’ikigoroba.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka