Inteko ishinga amategeko mu ruzinduko rw’iminsi 10 mu turere

Mu ruzinduko rw’iminsi 10 abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi batangiye mu turere twose tw’u Rwanda, mu karere ka kirehe hazibandwa ku bijyanye n’iterambere ry’abaturage bareba uko imishinga imwe n’imwe ikorera muri ako karere yafasha abaturage bakagira imibereho myiza.

Urwo ruzinduko rwabimburiwe n’inama nyunguranabitekerezo yahuje itsinda rigizwe n’abadepite batatu batangiye urwo ruzinduko mu karere ka Kirehe mu nama y’abahuje na nyobozi y’akarere, njyanama y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abafashamyumvire mu karere kuri uyu wa 24/1/2015.

Njyanama n'abafashamyumvire mu karere bitabiriye iyo nama.
Njyanama n’abafashamyumvire mu karere bitabiriye iyo nama.

Muri iyo nama abadepite bagize umwanya wo kumva bimwe mu bibazo bibangamira abaturage mu iterambere mu kugezwaho gahunda zibagenewe.

Havuzwe ibikorwa by’imishinga imwe nimwe usanga bitagera ku baturage nyirizina hatangwa urugero ku mushinga wa KWAMP ufasha ubuhinzi n’ubworozi muri kirehe ku bikorwa byinshi ukora mu iterambere ariko ngo ntibigere ku bagenerwabikorwa nk’uko bikwiye.

Depite Mujawamariya Berthe umwe mu bagize ikipe y’abadepite igiye gukorera mu karere ka Kirehe muri iyo minshi icumi yavuze ko imishinga minini ikora ariko ntibisobanurirwe abaturage ngo bamenye icyo ije kubagezaho ndetse ngo bayigire iyabo.

Abadepite batangiye bumva ibibazo by'abaturage.
Abadepite batangiye bumva ibibazo by’abaturage.

Ati “Iyo mishinga ikora byinshi ariko amafaranga abigendaho usanga aba menshi yagafashije n’abaturage bityo ibikorwa bigenewe umuturage bigasigara inyuma n’uwo umuturage ntabe yagerwaho n’ibyo bikorwa uko bikwiye kandi aribo bigenewe.”

Yavuze ko n’ubwo haba harakozwe ho inyigo y’imishinga ikorera mu karere hagomba no kubamo ikindi kintu cyongerwamo kigenewe abaturage mu kubafasha kwiteza imbere.

Ati “Natanga urugero k’umushinga wa KWAMP nkubu hubatswe ibigo bihugura abaturage, hari ibyubatswe Mpanga, nyarubuye n’ahandi ariko iyo urebye uburyo by’ubatse n’ibikoresho birimo za computer n’ibindi usanga bigera ku baturage bake cyane ugereranyije n’uko byakabaye byaregerejwe abaturage benshi.”

Yavuze ko hari byinshi bagiye kugiraho ubuvugizi mu baturage ubwo bagiye kubasura iwabo mu midugudu basobanurirwa gahunda za Leta n’uruhare rwabo mu iterambere kugira ngo ibikorwa remezo bye kwitwa iby’imushinga, abaturage bayigire iyabo bityo niba isoje igihe abaturage bekugira ikibazo mu mikoreshereze y’ibyo bikorwa isize.

Yavuzeko ikigamijwe ari uko umuturage agira icyiciro avamo cy’ubukene akazamuka ajya mu cyiciro runaka cy’ubukire bityo igihugu kikagira iterambere rirambye.

Mu bibazo byabajijwe hibanzwe ku mishinga imwe n’imwe ikorera mu karere aho usanga ibikorwa remezo bigarukira ku mishinga yabyo gusa. Hatanzwe ingero ku mihanda yubakwa aho usanga igarukira ku bikorwa by’iyo mishinga gusa ntigere ku baturage kandi baba bayikeneye mu bikorwa binyuranye.

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yavuze ko iyo mishinga minini cyane cyane KWAMP yagize akamaro kanini mu iterambere ry’akarere n’iry’umuturage muri rusange, avuga ko hagomba ubundi buryo bw’inyigo yayo bunoze kugirango ibitagenda neza bikosorwe.

Ati“ kubera ko umushinga washizwe mu bikorwa nkuko wateguwe hari ibigomba kurushaho kunozwa nko kukibazo cy’imihanda byari kuba byiza imihanda ikorwa utagarukuye kugikorwa remezo by’uwo mushinga gusa, byari kunozwa imihanda igafata igice kinini cy’akarere naho ubundi muri rusange umushinga wagize akamaro kanini mu iterambere.”

Ingendo z’abagize inama nshingamategeko zizasozwa n’inama ku karere izaba igaragaza ibyo abagize Inteko Ishinga Amategeko babonye mu biganiro bagirana n’abaturage n’ibibazo babasanganye mu ngo aho batuye mu rwego rwo kubifatira ingamba hamwe n’Abagize Njyanama na Nyobozi y’akarere.

Muri iki gikorwa cyo kwegera abaturage itsinda ry’abadepite ryaje m’uruzinduko mu karere ka Kirehe rigizwe na Hon Munyangeyo Théogène, Hon Rusiha Gaston na Hon Mujawamariya Berthe.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka