Pierrot yakwirengera ibihano aramutse asinyiye SOFAPAKA-Aime Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko nta makuru bufite ko umukinnyi Kwizera Pierrot baherutse gusinyisha yaba yaraye asinyiye ikipe ya SOFAPAKA yo muri Kenya ,bityo ko biramutse binabaye uyu mukinnyi yakwirengera ingaruka zamubaho.

Amakuru ava mu itangazamakuru ryo muri Tanzania, avuga ko Kwizera Pierrot wahoze muri Simba yo muri iki gihugu, ngo yaba yasinyiye ikipe ya SOFAPAKA nyuma yo kudahabwa amafaranga ye yose yari yemerewe na Rayon Sports ubwo yemeraga kuyisinyira amezi 18.

Aganira na Mwanaspoti yo muri Tanzania ,Pierrot yagize ati: “Nagize ubwoba bwo kuguma muri Rayon Sports nyuma yaho bampaye amafaranga y’igice kuyo bari banyemereye. Nigeze guhura n’ibyo bibazo(byo kwsihyurwa igice) ubwo nazaga muri Simba kandi byangizeho ingaruka. Nahisemo kwigira muri Sofapaka”.

Pierrot(iburyo) yasanze Makenzi muri Kenya
Pierrot(iburyo) yasanze Makenzi muri Kenya

Nubwo uyu mukinnyi atangaza ibi ariko, ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko bwamuhaye ibyo bari bemeranyije byose mbere yo kumusinyisha.Aganira na Kigali Today, umuvugizi w’iyi kipe Aime Emmanuel Niyomusabye, yavuze ko nanubu bagitegereje uyu musore ukomoka mu Burundi.

“Pierrot kugeza ubu ni umukinnyi wacu nta makuru y’igenda rye dufite”
, Aime atangariza Kigali Today.

“Aramutse yasinye ahandi ubwo byaba ari ikibazo kuko ITC ye n’ibindi byangombwa bye tubifite i Nyanza, ubwo yakwitegura guhura n’ibihano amategeko ateganya”.

“Ibyo twumvikanye yari yabyemeye kandi twabishyize mu bikorwa. Ntabwo twamushyizeho imbaraga ngo abyemere bityo turumva byasaba inzira ndende ngo abe yakwerekeza ahandi”.

Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot, yifujwe na Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2013 gusa birangira yerekeje muri Simba yo muri Tanzania mu mwaka ushize, ikipe atagiriyemo ibihe byiza nkibyo yakoreye muri Cote d’Ivoire, aho yakiniraga ikipe yaho ya AFAD (Academie de Foot Amadou Diallo de Djékanou). Uyu akaba yari yemeye gusinya amasezerano y’amezi 18 ari i Nyanza.

Rayon Sports yarangije kwishyura ibirarane by’abakinnyi

Rayon Sports yarangizanyije n'abakinnyi bayo ku kibazo cy'imishahara mbere yo gukina n'Amagaju
Rayon Sports yarangizanyije n’abakinnyi bayo ku kibazo cy’imishahara mbere yo gukina n’Amagaju

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko bwarangije kwishyura abakinnyi bayo ibirarane by’imishahara y’amezi abiri bari babafitiye. Kuri uyu wa kane tariki 22/1/2015, Kigali Today yari yanditse ko abakinnyi bari bagiye kwisubirira iwabo nyuma yo kutishyurwa amafaranga yabo y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza 2014. Aganira na Kigali Today, Niyomusabye Aime uvugira iyi kipe yatangaje ko bizera ko iki kizabafasha kwitegura neza imikino yo kwishyura.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dutegereze igihe kizabitwereka.

fga yanditse ku itariki ya: 26-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka