Nyamagabe: Musenyeri Hakizimana yagizwe umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ku mugaragaro

Musenyeri Hakizimana uherutse kugirwa umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro n’umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis, yahawe ubwepisikopi ku mugaragaro na Musenyeri Thadee Ntihinyurwa waruyoboye imihango yo gutanga ubwepisikopi.

Kuri uyu wa gatandatu tarki 24/1/2015, nyuma y’imyaka igera hafi kuri itatu Diyosezi ya Gikongoro yo mu karere ka Nyamagabe yari imaze nta umwepisikopi ifite, yabonye umwepisikopi mushya, Celestin Hakizimana wahawe ubwepisikopi ku mugaragaro mu gitambo cya misa.

Musenyeri Celestin Hakizimana nyuma yo guhabwa ubwepisikopi ku mugaragaro yicajwe mu ntebe y'ubushumba.
Musenyeri Celestin Hakizimana nyuma yo guhabwa ubwepisikopi ku mugaragaro yicajwe mu ntebe y’ubushumba.

Musenyeri Celestin Hakizimana asimbuye ku ntebe y’ubushumba musenyeri Augustin Misago witabye Imana taliki 12/3/2012, nyuma y’uko yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda.

Musenyeri Celestin Hakizimana wahawe ubwepisikopi akagirwa umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yatangaje ko intego ye ari ukuzafasha abakirisitu ndetse n’abapadiri yahawe kuyobora, kurushaho kuyoboka Imana bagendera mu nzira.

Nyuma yo ghabwa ubwepisikopi Musenyeli Celestin hakizimana yarambitsweho ibiganza n'abasenyeri bagenzi be bo mu ma diyosezi atandukanye ndetse n'abaturutse mu bihugu by'abaturanyi nk'u Burundi.
Nyuma yo ghabwa ubwepisikopi Musenyeli Celestin hakizimana yarambitsweho ibiganza n’abasenyeri bagenzi be bo mu ma diyosezi atandukanye ndetse n’abaturutse mu bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi.

Nyuma yo guhyikirizwa inkoni y’ubushumba yagize ati “Ubutumwa mpa abakirisitu bose bo ku Gikongoro, abapadiri, ndetse n’abandi bari ku isi hose ni ukugana Imana, tukava aho turi ntitube indorerezi tukaba abakirisitu nyabo bazi icyo bakora, kugira ngo dufatanyarizi hamwe, tuzane rubanda nyamwinshi ku Mana.”

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu isozwa ry’igitambo cya misa yafashwe nk’umugisha wahawe abanyagikongoro ndetse n’abitabiriye ibi birori mu rusange byari byitabiriwe n’imbaga nyamwinshi y’abakirisitu bo mu karere ka Nyamagabe n’abandi baturutse hirya no hino mu gihugu.

Musenyeri Celestin Hakizima akorerwaho imihango yo guhabwa ubwepisikopi.
Musenyeri Celestin Hakizima akorerwaho imihango yo guhabwa ubwepisikopi.

Ibi birori bikaba byari byitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rw’igihugu, peresida wa sena Bernard Makuza, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, guverineri w’intara y’amajyepho Alphonse Munyentwali, abayobozi b’akarere ka Nyamagabe, abo mu nzego z’umutekano, abihayimana ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero.

Andi mafoto:

abayobozi bo ku rwego rw'igihugu mu nzego zitandukanye nabo bari bitabiriye ibi birori.
abayobozi bo ku rwego rw’igihugu mu nzego zitandukanye nabo bari bitabiriye ibi birori.
Abihayimana batandukanye bari bitabiriye ibirori.
Abihayimana batandukanye bari bitabiriye ibirori.
Imbaga nyamwinshi y'abakiristu yari yitabiriye ibirori.
Imbaga nyamwinshi y’abakiristu yari yitabiriye ibirori.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

NIBYO KOKO, HABEMUS BISCHOF VON GIKONGOROENSIS

theoneste yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Imana imuragire kandi Roho Mutagatifu amube hafi igihe cyose kugirango akenure izo aragijwe.AMENEEE

uwariraye yanditse ku itariki ya: 26-01-2015  →  Musubize

Nyagasani Imana akomeze umushumba mushya wa Gikongoro, aduhaye. Namwe abanyamakuru turabashimiye mwe mwahatubereye.Uretse kuri facebook nabonye udufoto nta handi henshi byavuzwe mu binyamakuru. Yezu asingizwe! Gikongoro oyee!

Lucien yanditse ku itariki ya: 25-01-2015  →  Musubize

Tumuragije Nyagasaniazamube hafi kandi azafashe imbaga yose kuzinjira mu bwami twifuza kubamo.

NIYONSHUTI Paul yanditse ku itariki ya: 24-01-2015  →  Musubize

Tumuragije Nyagasaniazamube hafi kandi azafashe imbaga yose kuzinjira mu bwami twifuza kubamo.

NIYONSHUTI Paul yanditse ku itariki ya: 24-01-2015  →  Musubize

Tumuragije Nyagasaniazamube hafi kandi azafashe imbaga yose kuzinjira mu bwami twifuza kubamo.

NIYONSHUTI Paul yanditse ku itariki ya: 24-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka