Burera: Baributswa ko umunsi wa mbere w’itangira ry’amashuri ari uwo gutangira kwiga

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukora ibishoboka byose bakitegura abanyeshuri, bakora isuku ku bigo kugira ngo ku munsi wa mbere abo banyeshuri bazaba batangiriyeho umwaka w’amashuri 2015, bazahite batangira kwiga.

Umwaka w’amashuri 2015 biteganyijwe ko uzatangira ku wa mbere tariki ya 26/1/2015. Ari nabwo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagomba gutangiriraho kwiga.

Umuyobozi w'akarere ka Burera asaba abayobozi b'ibigo by'amashuri kwitegura abanyeshuri.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwitegura abanyeshuri.

Sembagare yibutsa ibyo abayobozi b’ibigo by’amashuri kubera ko ngo usanga mu gihe cy’itangira ry’amashuri, abanyeshuri bajya ku bigo aho gutangira kwiga, bagahugira mu gukora isuku gusa.

Cyangwa ngo ugasanga abanyeshuri bari ku ishuri ariko bakabura abarimu babigisha. Ngo kuburyo bashobora kumara nk’icyumweru batiga ahubwo bata igihe.

Agira ati “Twasabye abayobozi bose ko bategura, bagakora ibishoboka byose kugira ngo abana bazaze mu bigo bibakira, birangwa n’isuku. Kandi abana bakazaza kuri uwo munsi bakiga. Ni ukwiga ntabwo ari ukuza ngo bamare icyumweru bibereye ahongaho.”

Uyu muyobozi kandi akomeza asaba abo bayobozi b’ibigo ndetse n’abandi barezi kujya bamenya abanyeshuri bigisha kugira ngo bamenye icyo bakeneye. Kandi bakajya banabagenzura kugira ngo barebe ko bafite isuku haba ku mubiri cyangwa se ku myambaro.

Ikindi ni uko mu ntangiriro z’umwezi kwa 1/2015, ubwo habaga inama y’uburezi mu karere ka Burera, basanze hari bimwe mu byumba by’amashuri bitari byuzura kandi bigomba kwigirwamo abana mu itangira ry’amashuri.

Ibyo byumba by’amashuri bikaba ari ibyiyongera ku bindi bisanzwe ku mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) n’ubw’imyaka icyenda (9YBE), kugira ngo abanyeshuri bazabone aho bigira bisanzuye.

Bimwe muri ibyo byumba byari bikiria hafi ya fondasiyo, hibazwa niba itangira ry’amashuri ry’umwaka w’amashuri wa 2015 bizaba byuzuye.

Gusa ariko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwavuze ko ibyo byumba bizaba byuzuye ngo kuko kuba byaratinze kuzura ariko hari bimwe mu bikoresho, nk’isima n’amabati, byari byaratinze kubageraho.

Nyuma y’iyo nama y’uburezi bijeje ko ibyo bikoresho bibura bizaboneka, ibyo byumba by’amashuri bikuzurira igihe. Mu karere ka Burera hagomba kubakwa ibyumba 43 mu mirenge 17 igize ko karere.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka