Rusizi: Ibyumba by’amashuri abana bazigiramo muri uyu mwaka w’amashuri ntibiruzura

Ibyumba by’amashuri bigera kuri 48 biri gutegurwa kugira ngo bizigirwemo mu mwaka w’amashuri wa 2015, kugeza ubu nta na kimwe kiruzura neza ku buryo ku munsi w’itangira ry’amashuri abana bazakijyamo kakigiramo, mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki abana batangire amasomo.

Akarere ka Ruszi kahise kihutira gusaba buri kigo gifite inyubako kwihutisha kuzuzuza kugira ngo itariki yo gutangira amashuri izagere hari ibyumba byuzuye mubyari biteganyijwe kwigiramo.

Aho bimwe mubyumba by'amashuri bigeze by'ubakwa.
Aho bimwe mubyumba by’amashuri bigeze by’ubakwa.

Ibyo abayobozi b’ibigo by’amashuri babisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, madame Kankindi Léoncie, mu nama yahuje komite irebana n’ibijyanye n’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri muri aka karere n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi.

Muri ibyo byumba 48 byagombaga kuba byararangiye kubakwa mu karere ka Rusizi , kugeza ubu ibyumba 10 nibura nibyo bigeze kuri 62%,ibindi biri hagati ya 20% na 62%, ibigeze kuri 14 byo biracyari muri fondasiyo.

Ikibazo cyatumye habaho kudindira kw’ibi byumba ngo ahanini byatewe n’ibikoresho byagombaga kuva muri Minisiteri y’Uburezi harimo ibyuma, amadirishya, nk’uko bitangazwa na Révérend Pasteur Habiyambere Céléstin wo mu itorero Methoditse Libre mu Rwanda, wari ufite ibyumba icyenda agomba kubaka ubu bitatu gusa bikaba ari byo bigeze kuri 62% ibindi bitandatu bikaba bikiri kuri 20%.

Ibyo ni bimwe mu byumba by'amashuri abana bazaba bigiramo.
Ibyo ni bimwe mu byumba by’amashuri abana bazaba bigiramo.

umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije iterambere ry’ubukungu, Kankindi Léoncie avuga ko ibi bidakwiye gutera ikibazo kinini kuko ngo nta mwana n’umwe uzabura aho yigira, kuko bari bateganije ko ibibazo nk’ibi bishobora kubaho,bagatangira kubaka ibi byumba.

Ibi kandi bishimangirwa n’umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’akarere Nteziyaremye Jean Pierre aho avuga ko bateganyije ko abanyeshuri bazigira mubyumba bishaje bari basanzwe bigiramo mugihe gito ibindi bizaba bitaruzura mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.

Madame Kankindi Léoncie yaboneyeho gusaba buri wese urebwa n’ubu bwubatsi kwihutisha ibimureba kugirango bahite batangira gusakara dore ko ibikoresho bari bategereje byatangiye kuhagera.

Ku kibazo cy’impungenge z’uko hashobora gushira igihe ibi byumba bitaruzura, abana bakaba baba bigira mu bishaje nyamara byateza impanuka nk’igihe haba haguye imvura nyinshi, Madame Kankindi Léoncie yijeje ko na byo bidateye impungenge kuko mu gihe ibikoresho bibura bizaba bibonetse vuba iyi mirimo izihutishwa abana bakigira ahatunganye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka