Kaminuza y’u Rwanda yatangije ikiciro cya gatatu cy’ishami ry’ubuhinzi bugamije ishoramari
Muri kaminuza y’u Rwanda hatangijwe ikiciro cya gatatu cy’ubuhinzi bugamije ishoramari, ishami ritegerejweho gufasha u Rwanda kugera ku cyerekeze rwihaye cyo kugira ubuhinzi buzamura ubukungu.
Kuba mu Rwanda iki kiciro kitari gihari byasaga nk’aho ari icyuho mu buhinzi bugamije ishoramari, nk’uko Innoce Musabyimana, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi, yabitangaje ubwo iki kiciro cyatangizwaga ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 23/1/2015.
Yagize ati “Mu Rwanda kuri uru rwego rw’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (mu buhinzi) nta kigo na kimwe cyabitangaga, twaboherezaga hanze. Navuga ko kuri urwo ruhande hari hasanzwe hari icyuho.
Iyi gahunda iraza yongera umubare ‘Abanyarwanda bafite ubumenyi ngiro mu birebana n’ubuhinzi no kongera agaciro kabwo.”
Ku ikubitiro hahise hiyandisha abanyeshuri barenga 130 baziga iki kiciro bakanahita batangira n’abandi b’igitsinagore 11 bahawe burusi na Kaminuza yo muri Amerika Mishigan State University bakazajya kwigayo.
Umwe muri aba bakobwa witwa Adelaide Twibanire yavuze ko afite intego yo kugaruka mu Rwanda agakorana n’abaturage, akabasobanurira akamaro ko guhingira isoko rinini no kwiteza imbere, kuruta guhingira ibibatunga gusa.
Ati “Icyo nteganya gukora ndangije amasomo y’imyaka ibiri ni ukujya mu giturage nkakorana n’abahinzi kuko abaturage bahinga ibyo kurya gusa. Icyo nzakora nzabegera mbereke ko badakwiye guhingira ibyo kurya gusa bahingira n’amasoko bakabigira umushinga.”
U rwanda rwihaye gahunda yo kongera ku musaruro uganisha ku ishoramari ndetse rukanasagurira amasoko yo hanze, ibyo ariko ngo bikazagerwaho ari uko hashyizwe imbaraga mu bikorwa bijyanye n’ubu buhinzi bw’umwuga cyane cyane hibandwa ku bagore.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|