Nyanza: Umugore yakubiswe iz’akabwana amaze kwamburirwa mu rusimbi

Umugore w’imyaka 20 y’amavuko wirinze gutangaza amazina ye yamburiwe mu mukino uteweme w’urusimbi anakubitwa iz’akabwana.

Uyu mugore yakubiswe ahagana saa tanu n’igice z’amanywa tariki 23/01/2015 mu gace k’umujyi wa Nyanza bahimba kuri 40 ubwo yari amaze kuribwa amafaranga ibihumbi bitatu y’u Rwanda.

Uyu mugore ukomoka ahitwa ku Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, nyuma yo kuribwa amafaranga ye akanakubitwa kuri ayo manywa y’ihangu, yabwiye Kigali Today ko abagore bakina uyu mukino w’urusimbi aribo bamushutse bakamwambura ndetse yashaka guserera nabo bakamurusha imbaraga bakamuhondagura.

Mu kababaro kenshi kavanzemo n’agahinda anyuzamo agasuka amarira yagize ati “ Hafi hariya kuri 40 nasanze abagore bakina urusimbi ndabarangarira bansaba gukinira ubuntu ariko nibeshye ntombora nabi baramfata barankubita bananyambura amafaranga ibihumbi bitatu nari mvanye gucururiza mu isoko”.

Yariraga ayo kwarika nyuma yo kwamburwa akanakubitwa.
Yariraga ayo kwarika nyuma yo kwamburwa akanakubitwa.

Avuga ko ubwo yageragezaga kurwana n’umwe muri abo bagore bagenzi be bafatanya muri uwo mukino utemewe w’urusimbi ngo bamuhuriyeho baramuhondagura abura n’umwe wamutabara, kugeza ubwo bamwunamutseho bakiruka.

Abo bagore yita ko ari “Intaragahanga” yakomeje asobanura ko nta n’umwe muri bo ashobora guhura nawe ngo amumenye kuko yakubitwaga na benshi kandi bahuriye kuri uwo mwuga wo gukina urusimbi rutemewe.

Kwakira ibyamubayeho byari bimukomereye

Buri uko yageragezaga gusobanura ibyamubayeho yanyuzagamo akarira akavuga ko nta ntege ubwe afite zo gusubira iwe mu rugo amaze kwamburwa amafaranga yose yacuruje, ngo kuko ari nayo imbere n’inyuma yari afite.

Yabwiye Kigali Today ko ayo mafaranga yamburiwe mu rusimbi ari ayo yari atangiye kwegeranya ngo azagure imyenda y’umwana atwite nayo yatewe n’umugabo ngo arangije aramwihakana nk’uko yabivuze.

Yatashye yikoreye amaboko nyuma yo kwamburirwa mu rusimbi hakiyongeraho kumukubita.
Yatashye yikoreye amaboko nyuma yo kwamburirwa mu rusimbi hakiyongeraho kumukubita.

Bamwe mu bahisi n’abagenzi babonye uyu mugore arira akanataka cyane ko yamburiwe mu rusimbi bamwihanganishaga, abandi bakamwamaganira kure bavuga ko ariwe wizize yemera gukina urusimbi ngo ruba rwihishemo urugomo n’ubwambuzi bushukana.

Umwe muri bo yagize ati “Natahe iwe mu rugo ibintu n’ibishakwa ariko atahane isomo ryo kutongera kwishora mu rusimbi kuko nta mukiro n’ubundi yari arutezemo usibye kurutamo umutwe yamburwa amafaranga ye”.

Undi mugore wavaga ku isoko nawe yunzemo agira ati “ Nta mubyeyi wo gukina urusimbi yaba we ndetse n’abagore badutse mu mujyi wa Nyanza barukina bose ni bamwe, ahubwo tubabazwa n’uko byose bikorerwa mu maso y’ubuyobozi ariko ntibugire icyo bubikoraho”.

Umukino w’urusimbi mu mujyi wa Nyanza wiganje ahanini mu gace k’ahitwa mu mugonzi bita kuri 40 aho usanga bawukinira hafi y’inzira ari nako bihishahisha inzego z’umutekano zirimo ahanini Inkeragutabara.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka