Rukumberi: Abaturage ntibagisarura intoki kubera abajura

Abagize koperative ihinga ibitoki mu Murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubago baravuga ko niba ntagikozwe ngo ubujura buhari bucike intoki zabo zigiye kurimbuka kubera kutazikorera bitewe n’uko ntacyo basaruramo kubera abajura.

Ubu bujura ngo bumaze kugera ku ntera ndende ndetse ngo abajura baba bigamba mu tubari ko uzajya kurara mu rutoki rwe bakamusangamo bazamutsindamo.

Bamwe mu batanga ubuhamya bavuga ko buri kwezi babonaga ibihumbi 80 bagurishije ibitoki ariko ubu ngo ntacyo bagikuramo kuko abajura babyiba bityo bikabaca intege gukorera urutoki rwabo.

Umwe muri aba bahinzi b’urutoki yemeza ko rwari rumufitiye akamaro kanini kuko yabashije kuguramo inka ya kijyambere y’ibihumbi 400, akiyubakira inzu ndetse n’ibindi bikorwa amaze kwigezaho.

Yagize ati “Ubu nsigaye ncunganwa n’igitoki cyo kurya naho ubundi mu isoko ho sinkijyayo urutoki rwabaye urw’abajura gusa. Ubu barasa naho ari benshi kuko ubu bagenda batera ubwoba bavuga ngo uwo bazasanga mu rutoki nijoro yagiye kururarira bazamutsindamo, n’umukozi ushyizemo aranga agatinya. Mbese ubu ntanukibona imbaraga zo kurukorera”.

Abaturage ngo ntibakigera mu ntoki zabo kuko abajura babyiba.
Abaturage ngo ntibakigera mu ntoki zabo kuko abajura babyiba.

Ubu bujura buteye impungenge aba bahinzi no kubijyanye n’umutekano wabo kuko n’ufashwe ngo afungwa agahita arekurwa akisubirira mu kwiba, ku buryo hari nababa baziko ubujura budahanirwa.

N’ubwo babazengereje ariko abahinzi bavuganye na Kigali today bavuze ko batazihanira nkuko byagaragaye mu murenge baturanye wa Gashanda ahaherutse gukubita umujura kugeza ashizemo umwuka. Gusa bavuga ko uwabasanga mu murima nijoro bamwivuna kuko nawe yaba yabica abatanze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubago, Rwasibo Eric avuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo ubu bari gushaka imyenda yo guha abaturage bashinzwe umutekano mu midugudu “CPCs” kugira ngo bajye bacunga umutekano.

Uyu muyobozi yongeraho ko abo bajura bazwi kandi ko abagiye batangwa n’abaturage bajyanwa imbere y’inteko y’abaturage maze bagasaba imbabazi ko babiretse kwiba ndetse bakanandika inyandiko ibyemeza bakayiha ubuyobozi bw’akagari.

Agira ati “Turizera ko ikibazo cy’ubujura kivugwa hano kigiye kurangiran kuko nabo bajura ubwabo baza bagasaba imbabazi mu nteko ndetse bakandika inyandiko bemera ko batazongera. Ikindi kandi ni uko ubu CPCs zigiye gukaza ingamba mu gucunga umutekano”.

Ikibazo cy’ubujura bw’ibitoki gikomeje kugaragara muri aka Karere ka Ngoma mu gihe tariki ya 04/12/2014 mu Murenge wa Zaza abantu bafashe umujura wabibaga ibitoki bakamukubita kugera bamwishe, ubu bakaba bakurikiranwe n’inkiko kubera kwihanira.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka