Huye: Bamwe mu bacuruza terefone z’inyibano bafashwe

Sitasiyo ya polisi ikorera mu Murenge wa Ngoma mu Mujyi wa Butare mu Karere ka Huye yakoze umukwabu wo gufata abagurishiriza terefone zakoreshejwe (occasion) ahitwa mu Rwabayanga mu rwego rwo kugabanya ubujura bwa za terefone bugenda bwiyongera.

N’ubwo ubusanzwe mu Rwabayanga hagendwa n’abantu benshi baba baje guhaha abandi baje gukoresha ibinyabiziga byabo cyangwa bagenzwa no gushaka izindi serivisi zitangirwa muri iki gice giherereye hepfo y’amasoko yo mu Mujyi wa Butare, kuwa mbere no kuwa kane usanga abantu ari benshi muri iki gice.

Ibi biterwa n’uko kuri iyi minsi ari bwo haremwa isoko ry’amaterefone yakoreshejwe.
Iri soko ntirigira ahaba hatanditse ibicuruzwa ahubwo uribwirwa no kubona abantu baba bari hamwe cyangwa bagendagenda muri ako gace kagize isoko rya terefone.

Isoko rya Terefone zakoreshwejwe ryo mu Rwabayanga.
Isoko rya Terefone zakoreshwejwe ryo mu Rwabayanga.

Abashaka amaterefone yakoreshejwe ku giciro gito barema iri soko. Nta mugayo kandi ngo inyinshi mu zihagurishirizwa ni inyibano. Ngo hari n’izishyirwa ku isoko zikimara kwibwa.

Umwe mu bakunze kuba muri aka gace k’umujyi wa Butare ati “terefone ziba ziri hariya ni izo bagenda bambura abantu. Hari n’igihe uhura n’umuntu ayifite ku gutwi, uri igisambo, ukayimucapura ugahita ujya kuyigurisha hariya mu Rwabayanga. Terefone zigurishirizwa hariya, inyinshi ziba ari inyibano”.

Undi na we ati “Njyewe abo bantu bajya biba amaterefone njya mbabona. Bazishikuza abantu bagahita biruka. Niba ari umumama waje gushaka mituweri y’umwana yifashishaga phone (terefone), ugasanga bahise bakamushikuza. Niba ari umugabo uvuga ati umugore wanjye yaburaye, bagahita bakamushikuza”.

Izi ni terefone zafatanywe abacuruza mu isoko rya Rwabayanga.
Izi ni terefone zafatanywe abacuruza mu isoko rya Rwabayanga.

Yugamo ati “Rwose abarema isoko hano nta mahoro bagifite. Hari n’uwo bayicapura akabirukankana, yagaruka agasanga n’igare rye bararijyanye”.

Abafashwe bavuga ko badasanzwe bacuruza terefone

Uwitwa Emmanuel Nshimiyimana, umwe mu bafatiwe muri uyu mukwabo wabaye tariki ya 22/01/2015, avuga ko ubusanzwe akora akazi k’ubukokayi (gushakisha abakiriya ku modoka) ku isosiyete itwara abantu yitwa Sotra tours. Ngo ubwo yafatanwaga terefone, ni umuturanyi wari ukeneye amafaranga amusaba kumufasha kuyigurisha.

Akomeza agira ati “sinahakana ko ntafatanywe terefone, kuko nahuye n’umupolisi wambwiye ko ayishaka ntazi uwo tuvugana uwo ari we, ariko rwose sinsanzwe nkora ako kazi”.

N'ubwo bafashwe bagurisha terefone ku isoko rya make, abenshi bavuga ko badasanzwe bazicuruza.
N’ubwo bafashwe bagurisha terefone ku isoko rya make, abenshi bavuga ko badasanzwe bazicuruza.

Emmanuel Murekezi bakunze kwita Gitoko, we ngo asanzwe akora ku mashini itonora umuceri. Ngo gucuruza terefone yabitekereje kuko muri iyi minsi nta muceri wo gutonora uhari, bukaba ari uburyo bwo gushaka amafaranga yo kumutunga.

Agira ati “njye nafatanywe terefone eshanu: ebyiri naziguze n’umuntu ngo wari ugiye i Kigali, izindi eshatu nazikuye mu Irango”. None se ntiwigeze utekereza ko ari inyibano? Ati “hari umuntu uza akakubwira ko afite ubukene, akagusaba kumufasha kuzigurisha ngo yibonere udufaranga”.

Nyamara bamwe mu bafashwe na polisi bavuga ko ubusanzwe bakora indi mirimo, bivugira ko bamwe muri bo basanzwe bacuruza izi terefone bakaba banga kubyemera kuko batinya guhanwa.

Na none ariko ngo abo basanzwe bazwiho cyane ako kazi ko kwiba bakanagurisha terefone uyu munsi ntibafashwe kuko bari bakenze ko bashobora gufatwa, bitewe n’uko kuwa kabiri iby’iri soko byari byavuzwe kuri radiyo Salus.

Aba bafashwe bajyanywe kuri Transit Center iherereye mu Murenge wa Mbazi aho bazabanza kwigishwa mbere yo kwemererwa kugaruka mu mirimo bari basanzwemo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nahandi hose ayo masoko arahari kdi agira iminsi runaka arema mu cyumweru.urugero nyamagabe ni kuwa gatatu no kuwa nyuma.i huye bari gukora cyane ibintu byose neza kdi muhitondere.

neyo yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

ok turashimira police y’urwanda mukubungabunga umutekano ariko nasa baga police ikorera mumugi wa kgli gukurikirana ikibazo cy’amaterefone yibirwa ku mulindi (indera)muri gasabo haba isoko ry’amaterefone ridasobanutse riba jeudi, dimenche.

nzabana venuste yanditse ku itariki ya: 25-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka