Rubavu: Abishe Makonene bahanishijwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahanishije igifungo cy’imyaka 20 abapolisi babiri bishe umukozi wa Transparency international Rwanda witwaga Makonene Gustave tariki ya 18/7/2013 bamuhoye kubabuza gukora ubucuruzi bwa magendu bakoranaga n’abanyekongo.

Mu gusoma urubanza rwari rwitabiriwe n’abaregwa hamwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera, umucamanza yongeye gusoma inyandiko y’urubanza igaragaza ko abaregwa bemera icyaha bakagisabira imbabazi.

Umucamanza avuga ko kuba abaregwa bemera icyaha nta gahato ndetse bakagaragaza uburyo bagikoze bituma icyaha kibahama kandi igihano cyo kwica gihanishwa igihano cya burundu, gusa ngo abarengwa hamwe n’ababunganira basabwe ko bagabanyirizwa igihano hatitawe ku buremere bw’icyaha bakoze, ahubwo hitawe ku kunga umuryango nyarwanda no kureba imyitwarire y’abaregwa mbere yo gukora icyaha n’uburyo bitwaye mu kuburana.

Cpl Iyakaremye na Cpl Ndabarinze bakatiwe imyaka 20 y'igifungo.
Cpl Iyakaremye na Cpl Ndabarinze bakatiwe imyaka 20 y’igifungo.

Kubera ko abaregwa batanze amakuru ndetse bakemera icyaha bakakicuza bakagisabira imbabazi umuryango bahemukiye n’umuryango nyarwanda, ngo umucamanza arebeye ko igihano gikomeye ari icyo kwica umubyeyi kandi hakaba hari urundi rubanza rwabereye i Kigali umwana yishe umubyeyi ariko kubera imyitwarire myiza agahanishwa igifungo cy’imyaka 20, abaregwa nabo bahanishijwe igifungo cy’imyaka 20 ndetse banasonerwa gutanga amagarama y’urubanza kubera ko bafunze.

Uburyo Cpl Iyakaremye na Cpl Ndabarinze bishe Makonene

Cpl Iyakaremye Nelson na Cpl Ndabarinze Isaac nibo bagize uruhare mu kwica umuyobozi w’ishami rya Transparency international Rwanda mu Karere ka Rubavu, Makonene Gustave mu ijoro rya tariki ya 17-18/7/2013 mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagari ka Kiraga ariho umurambo watoraguwe.

Nk’uko abaregwa babyemera ndetse bakabisabira imbabazi, bavuga ko umugambi wo kwica Makonene batangiye kuwutegura kubera uburyo yabakurikiranaga ku bucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro bakoraga, aho kubireka bahitamo kumwikiza bamwica.

Mu buhamya batanga ngo tariki ya 17/07/2013 mu Karere ka Rubavu hari hateguwe ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge hakorwa isaka, Cpl Iyakaremye na Ndabarinze bari mu gikorwa cyo gusaka ibiyobyabwenge nibwo bahise bateganya gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Makonene.

Uwo munsi biriwe bagenza Makonene kugira ngo bamenyere igihe atahira maze ku masaha ya saa moya atashye bamufatira ku kabari kitwa Labamba bamufatiraho imbunda bamushyiraho amapingu bamwinjiza mu modoka, bamunyuza mu muhanda wa Pfunda ujya Rutsiro bajya kumwicira Kiraga mu Murenge wa Nyamyumba bamunigishije umugozi.

Icyo Taransparence Rwanda ivuga ku myanzuro y’urubanza

Abo mu muryango wa Makonene bari bake mu rubanza barenzwe n’ishavu kubera igihano gito abamwishe bahawe kandi bari abantu bazi ubwenge bazi n’amategeko, gusa bavuga ko kujurira bitabagarurira umuntu.

Umunyamabanga wa Transparency international Rwanda Makonene Gustave yakoreraga, Mupiganyi Appolinaire yatangarije Kigali today ko batunguwe n’igihano abishe umukozi wabo bahawe ariko batahita bavuga ko bajurira, ahubwo ngo bagomba kubanza bagasoma imyanzuro y’icyahereweho bahanisha abishe Makonene igifungo cy’imyaka 20 ubundi bakaganira n’umuryango wa Makonene bakareba icyakorwa.

N’ubwo Cpl Iyakaremye na Cpl Ndabarinze bemerewe kujurira icyemezo cy’urukiko, basomerwa ntacyo bigeze batangaza uretse gusohoka bagasubizwa mu modoka ibajyana kuri Gereza ya Nyakiriba aho bafungiye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka