USA: Abagore b’ibibuno binini ngo ‘babyara abana bafite ubwenge bwinshi’!

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Pittsburgh muri USA, buremeza ko abagore bafite ikibuno kinini ngo bafite amahirwe yo kwibaruka abana bafite ubwenge bwinshi.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Pittsburgh bemera ko ibinure byinshi ku kibuno no ku matako y’umugore bigira uturemangingo (cells) dufite akamaro cyane ku mikorere y’ubwonko bw’umwana.

Ubu bushakashatsi busobanura ko ari yo mpamvu abagore bamaze igihe gito babyaye bibagora kugabanya umubyibuho cyane cyane uwo ahagana hepfo, kubera ko biba byarikoze mu buryo karemano kugira ngo bizafashe umwana uri munda gukura neza n’igihe yageze ku isi.

Professor Will Lassek wa Kaminuza ya Pittsburgh yasobanuriye ikinyamakuru The Sunday Times ko ubuzima bw’ubwonko n’imikorere yabwo bikenera ibinure byinshi, ari nayo mpamvu igice kibamo ubwonko usanga gikungahaye mu byo bita DHA, (docosahexaenoicacid), aside ifitiye akamaro kenshi ubwonko bwa muntu.

Prof Will Lassek akomeza avuga ko nta gushidikanya, ibi ni byo bisobanura impamvu abagore bagira impinduka mu mubiri iyo batwite, ugasanga ikibuno cyabo cyariyongereye kugeza babyaye.

Iyi nkuru dukesha metro.co.uk irasoza igira iti ‘bagore, nihagira umuntu ubaseka ko mufite ikibuno kinini, mujye mwisekera muryumeho kuko abo babaseka bashobora kwisanga umwana wawe ari we ubabereye boss (shebuja) mu buzima buri imbere.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibyo ni byo!!!! Abagore bafite amabuno manini vavyara abana bafit’ubwenge kweli. Duherey’i Congo. Burya Congo ifite incabwenge nyishyi, Côte d’Ivoire, Togo, Bénin aho hose ni des pays des professeurs Africains !!! Naje umugore udafite amabuno manini ntabwo nomuhurumbira !!!! Erega amabuno manini utarayinjiramo ntabuhamya yobaha!!!!!Njye ndababibemeje abatabizi ni neza cyane!!!!!

HARAHAGAZWE Janvier yanditse ku itariki ya: 7-03-2020  →  Musubize

amabunonimeza nangenkunda uyafite nokuyasoma nosawa

Arias mahoro yanditse ku itariki ya: 12-01-2016  →  Musubize

erega,nibashake babyemere,kukono guswera umugore ufite amabuno manini,usang’arintagisa nabyo.
murakoze

pitier aghapé yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

ibyo ntabwo nanjye nabyemera Nzi abagore benshi bafite amabuno manini bafife abana babaswa.

ishimwe bernard yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Ibi ntabwo ari ukuri. Iyo biba ukuri muri Congo niho tuba dusanga abanyabwenge benshi kurusha ahandi kubera abagore baho bagira amabuno manini

Charles Kalimunda yanditse ku itariki ya: 26-01-2015  →  Musubize

woow ni byiza ndabona mfite amahigwe kuwo twashakanye?

alias ferguson yanditse ku itariki ya: 25-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka