Umugore yatunguwe n’ibise abyarira mu ndege
Umugore ufite imyaka 33 uvuka mu Gihugu cya Yorudaniya (Jordanie) yibarutse umwana w’umukobwa ku buryo butunguranye ubwo yari mu ndege igeze hejuru y’inyanja ya Atarantika (Atlantique) agana muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa 21/01/2015, ahagana saa kumi n’imwe n’igice.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru le Point, ubwo indege yari hejuru y’inyanja, uyu mugore utari uzi ko igihe cye cyo kubyara cyegereje yafashwe n’ibise maze abyara umwana w’umukobwa w’ibiro 2 n’amagarama 700.
Uyu mugore ngo yagize amahirwe kuko muri iyo ndege harimo umuforomokazi hamwe n’umuganga nabo bari ku rugendo bamufashije kwibaruka.
Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya New York aho iyo ndege J261 yo muri Yorudaniya yururukiye, buvuga ko bwari bwiteguye umugenzi umwe ariko bukaza gutungurwa no kwakira babiri ku buryo nabwo bugomba kongera uwo mwana mu mubare w’abitabwaho kuri icyo kibuga.
Kubyara k’uyu mugore ngo bishobora kuba byarihutishijwe n’urugendo rurerure rw’amasaha 11 n’iminota 30 yari yakoze, kandi ngo kubyara byarihuse cyane.
Ubusanzwe umwana uvukiye ku butaka bwa Amerika bimuhesha ubwenegihugu bw’iki gihugu ntabindi asabwe.
Gusa ntibiratangazwa niba uyu mwana w’umukobwa wavukiye hejuru y’inyanja agana ku butaka bwa Amerika yahise afatwa nk’umunyamerikakazi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
agomba guhabwa ayo mahirwe