Ubwongereza: Yakoresheje hafi miliyoni 145 aharanira gusa n’umukinnyi wa filime

Carolyn, umukobwa w’Umwongerezakazi wo mu kigero cy’imyaka nka 29, mu kiganiro “Mon incroyable addiction” (bishatse kuvuga “icyo nkunda byahebuje”) gihita kuri imwe muri televiziyo zo mu Bwongereza, yatangaje ko yatakaje amayero ibihumbi 170 (hafi miliyoni 145 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo ashobore gusa n’umukinnyi wa filime akunda cyane, Pamela Anderson, ukina muri serie “Alerte à Malibu”.

Muri iki kiganiro, Carolyn ukomoka mu Mujyi wa Liverpool yasobanuriye umunyamakuru amafaranga yose yagiye akoresha n’uburyo yagiye ayakoreshamo kugira ngo ashobore gusa n’uyu mukinnyi wa Filime akunda by’agahebuzo.

Ngo yabanje gukoresha imisatsi ku buryo isa kandi ikareshya n’iya Pamela Anderson (Extension de cheveux), akurikizaho guhindurisha imboni z’amaso, yishushanyishaho (tatouages), ateresha imiti ku minwa kugira ngo ise neza n’iya Pamela Anderson, hanyuma ahindura amenyo (operation des dents) anasanisha uruhu rwe n’urw’uyu rurangiranwa akunda (maquillage permanente).

Uyu mukobwa yakoresheje hafi miliyoni 145 z'amafaranga y'u rwanda yihindura ngo ase n'umukinnyi wa Filime akunda.
Uyu mukobwa yakoresheje hafi miliyoni 145 z’amafaranga y’u rwanda yihindura ngo ase n’umukinnyi wa Filime akunda.

Urubuga rwa interineti www.7sur.7.be dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga ko ntacyo Carolyn yasize inyuma kugira ngo ashobore gusa na Pamela Anderson dore ko icy’umutima ushaka amata aguranwa itabi.

Uru rubuga rukomeza rugira ruti “Ngira ngo singombwa kongeraho ko iyo atibagisha amabere (operation des mammaires) kugira ngo amere neza nk’aya Pamela (ibyo we yise pamifier ses seins)”.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko uyu mukobwa wari ufite ububyutse bwo gusa na Pamela atahagarariye ku guhinduza umubiri gusa ahubwo ko anatakaza akayabo k’amafaranga mu myambaro kugira no anambare nka we.

By’agahebuzo noneho kugira ngo abe Pamela, ngo Carolyn yahise anahinduza izina ry’ababyeyi yiyita “Anderson”.

Uyu mukobwa ngo agiye kwerekeza mu gukina amafirime kugira ngo arusheho kugera ku ndoto ze.
Uyu mukobwa ngo agiye kwerekeza mu gukina amafirime kugira ngo arusheho kugera ku ndoto ze.

Uyu mukobwa wiyemeje kugera ku nzozi ze zo kuba undi Pamela Anderson akomeza ko inzozi agiye kuzikomereza muri Hollywood.

Agira ati “ Ngiye kujya Hollywood kugira ngo nshobore gukomeza inzozi zanjye zo kuba Pamela (ma Pamification).”

Si ubwa mbere abazungukazi bagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo bashobore gusa n’aba rurangiranwa (star) bakunda byahebuje kuko ngo hari undi Mwongerezakazi wari uherutse gukoresha agera ku mayero ibihumbi 200 kugira ngo ashobore gusa na Kim Kardashian uzwi cyane mu kiganiro télé-réalité kuri imwe muri televiziyo zo muri Amerika.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka